igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rwamagana: Abagabo basigaye bakubitwa n’abagore bakahukana  
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rwamagana: Abagabo basigaye bakubitwa n’abagore bakahukana  
AMAKURU

Rwamagana: Abagabo basigaye bakubitwa n’abagore bakahukana  

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 19, 2025 6:48 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro abagabo bahitamo kwahukana bagata ingo zabo kubera ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo.

Aba bagabo bagaragaza ko uretse kuba bakubitwa n’abagore ngo n’iyo bagerageje kuvuga ihohoterwa bakorerwa ubuyobozi buhitamo kubafunga.

Umwe muri abo bagabo witwa Turikumana Simon w’imyaka 69 waganiriye n’itangazamakuru rya TV na Radio one yagaragaje ko umugore we yamutegetse kujya agera mu rugo saa mbiri yazirenza agashaka aho ajya kurara.

Turikumana yagize ati: “Njyewe nahisemo kwahukana, hano abagabo barimo guhitamo guta ingo zabo bagahunga kubera guhohoterwa, nkanjye maze imyaka itandatu nkodesha kandi mfite urugo kubera ko umugore yanyirukanye. Icyatumye mpitamo guhunga ni uko nanze amahane, ubu nafunzwe inshuro ebyiri bandekura nta cyaha mfite. Umugore yambwiye ko ngomba kujya ntaha saa mbiri nazirenza nkarara hanze.

Turikumana akomeza avuga ko atari we wenyine uhohoterwa ahubwo hari na bagenzi be bazengerejwe n’abagore akifuza ko Leta yagira icyo ikora.

Yagize ati: “Buriya nibimenyekana Leta igomba kugira icyo ikora ku buryo natwe twajya duhohoterwa ibyacu bikumvikana.”

Bamwe mu bagore bagaragaza ko nubwo abagabo bavuga ibyo ko atari ukuri ahubwo ko abagabo benshi bananiranye.

Umwe yagize ati: “Ni abagabo baba barananiranye, kubera kudatanga amafaranga yo guhaha ku gihe, umugabo akabyukira mu nzoga n’uburaya ku buryo ananirwa no kurera abana be. Mwene nk’uwo aho kugutesha umutwe yagenda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, Rushimisha Mark, avuga ko nubwo bimeze bityo batajya bahwema kwigisha umuryango kukwirinda amakimbirane.

Yagize ati: “Nk’inzego z’ubuyobozi icyo dukora tugira umugoroba w’imiryango abagaragaje ko bafitanye amakimbirane turabegera tukabigisha kugira umuryango utuje kandi utekanye.”

Nubwo umuryango Nyarwanda wagiye ukangurirwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, biragaragara ko hakiri icyuho mu kumva ko n’abagabo bashobora guhohoterwa. Ibyo abagabo nk’aba bo muri Kigabiro batangaza bisaba ko hakongerwa ubukangurambaga bugamije kurengera buri wese, yaba umugabo cyangwa umugore, kugira ngo hatagira uwirengagizwa. 

Inzego zose zirebwa n’imibereho myiza n’ubutabera zasabwe gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage uburyo bwo kubana neza, kwirinda amakimbirane, no guha agaciro uburenganzira bwa buri wese mu muryango.

Turikumana Simon w’imyaka 69 waganiriye n’itangazamakuru rya TV na Radio one yagaragaje ko umugore we yamutegetse kujya agera mu rugo saa mbiri yazirenza agashaka aho ajya kurara.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Sam Karenzi yasabye RIB guhamagaza KNC
Next Article Umukino wa Bugesera Fc na Rayon Sports ugomba gusubukurwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko gutwara igikombe bitagishobotse
May 20, 2025
Omah Lay yakoze impanuka ikomeye
May 19, 2025
U Rwanda rwerekanye intwaro zigezweho rukora ku bufatanye na Israel
May 19, 2025
Umukino wa Bugesera Fc na Rayon Sports ugomba gusubukurwa
May 19, 2025
Rwamagana: Abagabo basigaye bakubitwa n’abagore bakahukana  
May 19, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyanza: Abantu bataramenyekana batemye abaturage 8 mu ijoro rimwe

Nyanza: Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku bantu batamenyekanye bateye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro bagatema abaturage 8, bakanatwara Coltan…

2 Min Read
AMAKURU

Nduhungirehe Olivier yagaragaje ko abahuza amasezerano y’amahoro ya Rwanda-DRC n’amasezerano y’abimukira ataribyo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Jean Patrick Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rukomeje ibiganiro na Leta Zunze…

3 Min Read
AMAKURU

Leta yamaganye ibihuha bivuga Perezida Kiir yitabye Imana

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga yo muri Sudani y'epfo yamaganye abantu bakwije ibihuha ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida Sarva Kiir yitabye Imana.…

1 Min Read
AMAKURUUncategorized

RIB yataye muri yombi umugore ukurikiranyweho kwica uruhinja yari amaze kubyara

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugore witwa Abizera Marie Assoumpta w’imyaka 27, ukomoka mu Karere ka Muhanga,…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?