igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Inkomoko y’insigamugani ‘Habe na Mba’
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > UTUNTU N' UTUNDI > Inkomoko y’insigamugani ‘Habe na Mba’
UTUNTU N' UTUNDI

Inkomoko y’insigamugani ‘Habe na Mba’

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 21, 2025 7:37 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Uyu mugani bawuca nk’iyo umuntu agiye gusaba ikintu aziko hari byinshi, nyuma agasanga ntakintu gihari habe na gito, nibwo bagira bati;”Ntagihari habe na mba!” Uyu mugani wakomotse ku mutwa witwaga Mba wo mu Iceni ku Gisi cya Kigasari ni Huye y’ubu (Butare), ni ahagana mu mwaka w’1500.

Ubwo hari ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli, atuye i Ruhashya na Mara ho mu Busanza bw’epfo. Hakabaho umuhinzakanzi witwaga Benginzage ariwe bita Nyagakecuru muka Samukende, agatura mu bisi bya Huye. Umunsi umwe Ruganzu yoherejeyo abatasi kugira ngo bamutate azabone uko amurimbura nk’abandi bahinza kuko byari intego ye. Nyagakecuru yari afite urugo rw’inzitane ariko rukabamo ibyanzu by’ihene ze ari nabyo Ibisumizi byaje gucamo biramushyikira biramwica. Ni nayo mpamvu kandi abanyarwanda bakivuga ngo;”Naka yasenyewe n’ihene nka Nyagakecuru.” cyangwa bakagira bati;”Ntagahora gahanze, urwa Nyagakecuru ihene ziraruhanguye!”

Nyagakecuru rero yari afite abata b’intwari mu ngabo ze zitwaga Imparabanyi, batuye Iceni ku mushoro wa Kigasari (Ubu hari uruganda rw’abacuzi b’i Gishamvu), bakabamo uwitwa “Mba” w’intore cyane mu kumasha no kwizibukira.

Umunsi wo gutera Nyagakecuru warageze maze Ruganzu agaba Ibisumizi abigabanyijemo imitwe ibiri, umwe utera Nyagakecuru iwe, undi nawo utera i Kigasari mu Mparabanyi kugira ngo uzimire zoye gutabara nyirabuja. Uwateye Nyagakecuru umaze kumwica wahise ujya kunganira uwateye Imparabanyi, rurambikana bishyira kera kandi ariko hari icyorezo impande zombi. Bigeze mu mashoka y’inka, Ibisumizi bikubita Imparabanyi inshuro, ariko wa mutwa witwaga “Mba” yanga gushagasha, aragaruka asakirana n’igisumizi cyitwa “Rucinya” kirarekera, kimutsinda hagati y’ingamba zombi; kiti;”Ndaguhamije Rucinya ruciye bugufi mperutse gucira ibinyita mu bicaniro bya Nemba” Ubwo imparabanyi zicika umukenyo. Ibisumizi niko kuzirohamo bizica umugenda, abacitse ku icuma rubanda rubatangirira mu Nyaruguru babatsinda ku musozi witwa Mbasa.

Hagati aho se wa “Mba” ahobagira ajya kubariza inkuru y’Imparabanyi. Ageze mu mucyamo wa Kigasari ahitwa mu Birogo ahura n’umukecuru w’umutwakazi, aramubaza ati;”Nta gakuru k’Imparabanyi wamenya?” Umukecuru amubizanya uburakari ati ;”Imparabanyi zatikiye nta wasigaye ndetse habe na “Mba”!” Icyatumaga avuga “Mba” ni uko ari we wari ingenzi mu Mparabanyi. Umusaza akomeza urugendo. Yigiye imbere ahura n’undi mutwa aramubaza ati;”Yewe sha! nta nkuru y’Imparabanyi n’Ibisumizi wandusha?” Undi amusubiza azingije mu gahanga ati,”Dore ino ndondogozi y’agasaza imbaza ubusa.” Ati;”Imparabanyi zashize zose habe na “Mba” wari ingenzi muri zo!”

Nuko iyo mvuga isakara igihugu irarambanya irinda ihinduka umugani bacira ku muntu usanze ibyo yashakaga byashize, abo yasabaga bakabimuhebya bagira bati;”Nta cyasigaye habe na mba!” Ubwo baba bafatiye ku mvugo wa mutwa n’umutwakazi bombi bahebeje se wa “Mba” bagira bati;”Imparabanyi zashize habe na “Mba” wazigenzaga!”

Habe na mba = Habe na busa.

IVOMO: Ibirari by’insigamigani, igitabo cya kabiri, page ya 122-123.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Huawei yashyize hanze mudasobwa idasanzwe
Next Article Rayon Sport yatakaje umwanya wa mbere nyuma yo kunanirwa kwishyura Bugesera FC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

EUROPA LEAGUE: Tottenham Spurs itwaye igikombe ishyira akadomo ku mishinga ya Manchester United
May 22, 2025
Niba ukunda Filime ziteye ubwoba, Dore filime 10 zikunzwe cyane wareba
May 21, 2025
Rayon Sport yatakaje umwanya wa mbere nyuma yo kunanirwa kwishyura Bugesera FC
May 21, 2025
Inkomoko y’insigamugani ‘Habe na Mba’
May 21, 2025
Huawei yashyize hanze mudasobwa idasanzwe
May 21, 2025

You Might Also Like

UTUNTU N' UTUNDI

Umukecuru w’imyaka 80 yakatiwe gufungwa imyaka 4 muri gereza nyuma yo gukubita umwuzukuru we kampambiri

Muri Turkey, Umukecuru witwa Asiye Kaytan ufite imyaka 80 usanzwe ubana n’umwuzukuru we ahitwa Denizli, mu Majyepfo y’icyo gihugu, yakatiwe…

4 Min Read
UTUNTU N' UTUNDI

Dore ba Papa 5 bayoboye igihe kinini mu mateka ya Kiliziya Gaturika

Mu gihe I Vatican haberaga umwiherero utorerwamo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi uzwi nka ‘Conclave’, Ugasiga Habonetse Papa Leo…

2 Min Read
UTUNTU N' UTUNDI

Basore banjye ntimuzigere mutereta abakobwa bafite imico imeze gutya, ndababujije

Benshi mu basore bashakisha urukundo rw’ukuri, ariko kugira ngo ubone uwo muzabana neza, hari ibintu by’ingenzi byo kwitaho mbere yo…

4 Min Read
UTUNTU N' UTUNDI

Donald Trump yashyize hanze ifoto ye yambaye nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, avuga ko yifuza kuba Papa

Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika yatangaje abantu benshi ubwo yashiraga hanze ifoto ye imugaragaza nka Papa atangaza ko yifuza…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?