Abari n’abategarugori bo mu Ngabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bwa Loni bwo kugarura Amahoro muri Sudani y’Epfo, bahaye amahugurwa y’iminsi itatu abagore bo mu Mujyi wa Malakal ajyanye n’uburyo bashobora kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.
Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda, RWANBATT-2, mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo za Loni i Malakal.
Iki gikorwa cyateguwe n’Ingabo z’u Rwanda kigamije gufasha abaturage batuye muri uyu Mujyi wa Malakal uherereye mu Ntara ya Upper Nile.
Amahugurwa yibandaga ahanini ku buryo abo babyeyi bashobora gutegura indyo yuzuye, bakoresheje ibikomoka muri iki gihugu ndetse berekwa akamaro ka yo mu guharanira ubuzima bwiza bw’umwana.
Nyuma y’ayo mahugurwa abagore 120 bayitabiriye bahawe impamyabushobizi.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Upper Nile, Maj Gen Joseph Mayon Akoon, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku buryo zikomeje gufasha abagore bo muri Malakal kwiteza imbere ndetse anazashimira uburyo zikomeje gukorana neza n’abaturage bahatuye muri rusange.
Maj Gen Akoon yakomeje ashishikariza abahawe amahugurwa kuzayakoresha neza bafasha abana babo kubona indyo yuzuye, anabasaba ko bakwiriye kwigisha abandi batitabiriye kugira ngo bakomeze barwanye imirire mibi n’ingwingira mu bana.
Umuyobozi wa RWANBATT-2, Lt Col Charles Rutagisha, yavuze ko ishema rya buri mubyeyi, ari ukugira abana bafite ubuzima buzira umuze, yemeza ko kubigeraho bihera ku kubaha indyo yuzuye.
Yibukije abari bitabiriye icyo gikorwa ko umwana wagaburiwe neza, avamo umuturage mwiza ukora inshingano ze uko bikwiriye, yerekana uburyo ahazaza ha Sudani y’Epfo hashingiye ku bakiri bato bakomeye kandi bafite ubuzima bwiza.