igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Bimera bite gukundana n’umusore utarakandagiye mu ishuri
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > UTUNTU N' UTUNDI > Bimera bite gukundana n’umusore utarakandagiye mu ishuri
UTUNTU N' UTUNDI

Bimera bite gukundana n’umusore utarakandagiye mu ishuri

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 25, 2025 6:05 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ku bantu bizerera mu magambo y’urukundo avuga ngo ‘icya mbere ni umutima ukunda’ bisa nk’ibitoroshye kubaganiriza ku ngingo yo gukunda umusore udafite amashuri.

Nonese ko bisa neza gukundwa n’umusore wize akaminuza akagira impamyabumenyi nyinshi, bamwe mu bakobwa bakaba bizerera mu bushobozi bwe igihe batekereje ahazaza habo, bisa bite kwisanga wihebeye umusore utarakandagiye mu ishuri? Ahari ntiwanamwemera, cyangwa wamuhitamo by’amaburakindi!   

Buri wese burya avukana ubwenge karemano, bushobora gukoreshwa mu buryo butandukanye. Bishatse kuvuga ko amashuri atanga ubumenyi bwunganira bwa bwenge bwe, ariko n’abatayagannye bakaba bakwiyungura ubumenyi mu zindi nzira.

Nk’uko bikunze gusobanurwa n’impuguke, urukundo ntirukomezwa n’ibya mirenge kuko hari benshi b’abagwizatunga rwananiye.

Kimwe nzi nawe uzi neza, ni uko urukundo rwa nyarwo rushingira ku cyizere, kwitanga, kuba hafi y’umukunzi n’ibindi nka byo, gusa kuba ufite amashuri bikaba akarusho.

Bivugwa ko impamyabumenyi nyinshi zitanga amahirwe mu kubaka ubuzima bw’umuntu, ariko ntizimuhe agaciro nk’umugabo, cyangwa ngo zitange gukunda byimbitse. Gusa bamwe babura amahirwe yo kwiga kubera ubushobozi buke, kwanga kwiga n’ibindi.

Mu Isi ya none abantu benshi bamenye agaciro ko kugana amashuri, kutiga nibyo byahindutse inkuru.

Ariko biragoye gukundana n’umusore utarize cyane cyane iyo wowe waminuje. Yaba ibiganiro bibaranga, cyangwa mu gutegura imishinga yanyu, amashuri ashobora kuba imbogamizi.

Ukumva wenda aravuze ati “Nubwo ntize ariko inshingano z’urugo ntizananira. Mporana ubwoba ko abagabo bafite amashuri bazakuntwara kuko njye nta gaciro mfite. Ko nakubonanye n’uriya mugabo wize amashuri menshi ushaka kumunsimbuza?”

Mu gihe umukobwa yibaza ati “Abantu bazantekereza gute ninshakana n’uyu muntu utarize koko kandi narize?”

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Naveen Andrews, niwe wigeze kuvuga ngo “Nubwo ntigeze niga ngo minuze ntibisobanuye ko ntakwihugura no mu bindi, nubwo rimwe na rimwe ntabura kwiyumva nk’utarize”.

Umuherwe akaba n’umwe mu Banyamerika bigeze kugira amafaranga menshi, Thomas Edison, yabaga uwa nyuma mu ishuri bituma yiga make ashoboka. Ariko yamamara mu bindi.

Yigeze gutangaza ati “Sinigeze mba inshuti y’ishuri. Nahoraga nza ku mwanya wa nyuma”.

Uyu mugabo yigishije urukundo cyane ndetse nawe rumugaragaraho, agaragara nk’umuhanga no mu bucuruzi.

Ushobora kujya mu rukundo n’umugabo utarize igihe akubaha, yubahiriza inshingano, ndetse afite intumbero yo kugira ahazaza hazima. Nonese nta bantu wahuye nabo bize ariko basa n’inkorabusa kandi ugahura n’abatarize bahambaye mu mitekerereze?

Urukundo ntirukuzwa n’amashuri wize cyangwa ibitabo byinshi wasomye, ahubwo rukura binyuze mu byiciro byose unyuramo by’ubuzima.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uwari uhagarariye u Bwongereza muri Miss World yivanye muri iri rushanwa.
Next Article Dore impamvu ikomeye ituma ugomba kugira ‘bestie’ mu kazi 
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera
May 25, 2025
Israel Mbonyi yahawe igihembo mpuzamahanga muri Tanzanian Gospel Music Awards 2025
May 25, 2025
Senior Manager Trade Finance at BPR by 28/05/25
May 25, 2025
Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo
May 25, 2025
IT Change & Governance Manager(1) at BPR: Deadline: 28/05/25
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Umukobwa w’imyaka 24 yapfuye yiyahuye nyuma yo kubura aba-followers kurubuga rwa Instagram

Umukobwa wari ukomeye ku mbuga nkoranyambaga, Misha Agrawal, yapfuye ku wa 24 Mata 2025 yiyahuye, nk’uko byemejwe n’umuryango we. Yari…

1 Min Read
UTUNTU N' UTUNDI

Inkomoko y’insigamugani ‘Habe na Mba’

Uyu mugani bawuca nk’iyo umuntu agiye gusaba ikintu aziko hari byinshi, nyuma agasanga ntakintu gihari habe na gito, nibwo bagira…

3 Min Read
UTUNTU N' UTUNDI

Ibihugu 10 byambere ku isi bifite abaturage bagwa neza kandi bakagira impuhwe

Mu bipimo mpuzamahanga by’umuryango Charities Aid Foundation, bwerekana ubushishozi n’ubwitange bw’abantu ku isi, igihugu cya Indonesia cyongeye kuza ku mwanya…

3 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Pasiteri wo muri Kenya Afatiwe ku Mupaka Atwaye Inzoka mu Gikapu, Asobanura ko Ayikuye mu Masengesho yo Gukiza Amadayimoni

Pasiteri Fanish Ramsey Maloba, w’imyaka 26 ukomoka muri Kenya, yafatiwe ku mupaka wa Malaba uhuza Kenya na Uganda atwaye inzoka…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?