igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Uganda yaciye umubano w’ubufatanye n’u Budage mu bya gisirikare
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Uganda yaciye umubano w’ubufatanye n’u Budage mu bya gisirikare
AMAKURU

Uganda yaciye umubano w’ubufatanye n’u Budage mu bya gisirikare

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 25, 2025 6:34 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko cyahagaritse imikoranire yose cyari gifitanye n’u Budage nyuma y’imyitwarire ya Ambasaderi w’icyo gihugu cyo mu Burayi idahwitse.

Ni amakuru akubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 25 Gicurasi 2025 n’Umuvugizi w’Agateganyo wa UPDF, Chris Magezi.

Iryo tangazo rivuga ko icyo cyemezo cyafashwe bitewe n’uruhare rutaziguye rwa Ambasaderi w’u Budage muri Uganda, Mathias Schauer, mu bikorwa bigamije guhirika ubutegetsi muri iki gihugu.

Col Magezi yavuze ko icyo cyemezo cyashingiwe ku makuru yizewe ava mu butasi bwa Uganda, yemeza ko Amb Schauer ari gukorana n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhirika ubutegetsi bwa Uganda.

Ati “Ubufatanye bwose buzakomeza guhagarara kugeza ubwo hakemuwe byuzuye iki kibazo cya Ambasaderi [Schauer] ukomeje gukorana n’imitwe ya politiki n’iyitwara gisirikare ikorera mu gihugu irwanya Guverinoma ya Uganda.”

Ku itariki 23 Gicurasi 2025 ni bwo UPDF yatangiye gushinja Ambasaderi Schauer gushyigikira imitwe y’abantu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

Ni imitwe iri kuvuka ku bwinshi mu gihe hitegurwa amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2026, igamije guhungabanya umutekano w’ahahurira abantu benshi no kwangiza ibikorwaremezo.

Col. Magezi yavuze ko inzego z’ubutasi za Uganda ziryamiye amajanja nyuma yo kumenya ko mu bice bitandukanye bya Uganda hari iyo mitwe ishyigikiwe n’abarimo Ambasaderi Schauer.

Uganda n’u Budage bifatanya mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare, nko gutanga amahugurwa, gutanga ibikoresho bigezweho, kurwanya iterabwoba no kubungabunga umutekano, ubutabazi bw’ibanze inkunga mu by’ubuzima, amasomo mu bya gisirikare n’ibindi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Icyiciro cya karindwi cy’ibikoresho bya SAMIDRC kiri kunyuzwa mu Rwanda
Next Article Hatangiye kumvwa abatangabuhamya mu rubanza ruregwamo Jair Bolsonaro wahoze ayobora Brésil
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Zelensky yikomye Amerika ikomeje guceceka kandi ibitero by’u Burusiya bibahora ku mutwe
May 26, 2025
Rc Berkane yambuye Simba SC igikombe cya CAF confederation Cup
May 26, 2025
Nubwo ari mu buroko, Tundu Lissu yagizwe Visi Perezida w’Umuryango uharanira Demokarasi muri Afurika
May 26, 2025
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique bagiye gusimbuzwa
May 26, 2025
Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Uburusiya bukomeje kugaba ibitero bishya kuri Ukraine

Mu ijoro rishyishyira kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, u Burusiya bwongeye gutera ibisasu byinshi muri Ukraine, byibasiye Intara…

2 Min Read
Mu gihugu cya Mexique umukandida ku mwanya wa Meya yishwe yiyamamaza
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Mexico: Umukandida yishwe ari mubikorwa byo kw’iyamamariza kuba Meya w’umujyi

Yesenia Lara Gutiérrez wari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Texistepec mu ntara ya Veracruz muri Mexique, yarashwe ahita…

1 Min Read
AMAKURU

Trump yatangije gahunda nshya igamije kugabanya amafaranga Leta itanga mu bikorwa byo kwirukana abimukira

Perezida Donald Trump yatangije gahunda nshya igamije kugabanya amafaranga Leta itanga mu bikorwa byo kwirukana abimukira badafite ibyangombwa, aho abemera…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Iby’ingenzi wamenya kuri Papa mushya (Leo XIV)

Karidinali Robert Francis Prevost wo muri Amerika yatorewe kuba papa wa 267 Nyuma y’amatora y’abakaridinali yabaye inshuro 3 zose asise…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?