Abana 9 b’impanga bavutse kuri Halima Cissé na Abdelkader Arby bujuje imyaka ine bavutse. Aba babyeyi babo babahamya ko babayeho neza ntabibazo bidasanzwe bafite.
Umuryango wa Halima Cissé na Abdelkader Arby abanya Mali kuri ubu bibereye muri Maroque, wibarutse aba bana b’impanga ku itariki ya 4 Gicurasi 2021, gusa bavuka ibamaze ibyumweru 30 mu nda ya nyina igihe cyo kuvuka kitaragera.
Barimo abana 4 b’abahungu ari bo Mohammed VI, Elhadji, Oumar, Bah n’abakobwa batanu ari bo Kadidia, Fatouma, Hawa, Adama na Oumou.
Bakivuka byari bigoye kwiyumvisha ukuntu aba bana bazabaho bitewe n’uko bavutse igihe kitageze, ndetse byari ni igitangaza kubona umubyeyi umwe yibaruka abana b’impanga bangana batyo.
Kubwo amahirwe ndetse n’abaganga babakurikiranaga kuva bavuka aba bana babayeho ndetse neza nk’iko ababyeyi babo babihamya.
Kubyara abana bose ndetse bakaba bakiriho, byatumye aba babyeyi bahita bandikwa mu gitabo cya Guinness World Records kubera ko aribo bafite bana icyenda ba mbere ku isi babashije kurokoka nyuma yo kuvuka icyarimwe.
Isabukuru y’izi mpanga yizihijwe Ku wa 4 Gicurasi 2025 ikaba ari isabukuru y’imyaka 4 y’amavuko.