igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abanyarwandakazi bane bafungiye mu Burundi bashinjwa kuba intasi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abanyarwandakazi bane bafungiye mu Burundi bashinjwa kuba intasi
AMAKURUPOLITIKE

Abanyarwandakazi bane bafungiye mu Burundi bashinjwa kuba intasi

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: March 31, 2025 1:55 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Abagore bane b’Abanyarwanda bamaze amezi abiri bafungiye i Gitega, mu Burundi, nyuma yo gufatwa bashinjwa kuba intasi. Aba bagore bavuga ko binjiye muri iki gihugu bemerewe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, ariko baza gutabwa muri yombi nyuma y’igihe gito bagezemo.

Nyirahabineza Chantal, umwe mu bafunzwe, yavuze ko bari bagiye mu Burundi mu bukwe. Yavuze ko bagiye banyuze ku mupaka mu buryo bwemewe, bagahabwa uburenganzira bwo kumara iminsi itatu muri icyo gihugu.

Ati: “Twagaragaje ibyangombwa byacu, barabitera kashe (cashet) baduha uburenganzira bwo kwinjira. Ntitwigeze dukekwaho ikintu icyo ari cyo cyose.”

Nyuma yo kuva ku mupaka bakagera i Gitega, inzego z’umutekano zarabafashe, zibaka ibyangombwa byabo maze zibashinja kuba ba maneko.

Nyirahabineza avuga ko we na bagenzi be babayeho nabi muri gereza, ndetse ko basabwe gutanga ruswa kugira ngo barekurwe. Yemeza ko bari basabwe kwishyura arenga miliyoni 10 z’amafaranga akoreshwa mu Burundi, ariko nubwo bagize icyo bishyura, ikibazo cyabo nticyakemutse.

Ati: “Ese niba u Burundi bufite ubuyobozi bwiza, wafunga umuntu umwita maneko nta bimenyetso? Tubayeho nabi, ubuzima burakomeye.”

Uyu mubyeyi asize mu Rwanda abana babiri n’umukozi mu nzu akodesha, aho afite impungenge z’uko bashobora gusohorwa muri iyo nzu kubera ko atagishoboye kwishyura.

Me Michella, wunganira aba bagore mu mategeko, yavuze ko baregwa ubutasi, ariko akemeza ko icyo kirego nta shingiro gifite.

Ati: “Baburanye ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ariko urukiko rutegeka ko baburana bafunzwe. Nizera ko Imana izabakiza kuko ni abere. Ni ikibazo cya diplomatie hagati y’u Rwanda n’u Burundi cyatumye bibagiraho ingaruka.”

Kugeza ubu, Guverinoma y’u Rwanda ntacyo iratangaza ku ifungwa ry’aba baturage bayo, ariko Nyirahabineza yavuze ko hari umwe mu bakozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Burundi wari umaze kumenya ikibazo cyabo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umwuka mubi hagati ya Gen. Muhoozi na Jenerali ba FARDC ukomeje kuba agatereranzamba
Next Article Marine Le Pen yakatiwe igihano cy’imyaka 4 bityo ntiyemerewe kwiyamamariza kuyobora ubufaransa mu 2027
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Joseph Kabila yasubiye muri RDC anyuze i Kigali, nyuma y’imyaka myinshi mu buhungiro

Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yamaze kugaruka mu gihugu cye avuye mu…

3 Min Read
AMAKURUIKORANABUHANGA

RISA yagaragaje imbogamizi ikomeye idindiza umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Bagamba Muhizi Innocent, yagaragaje imbogamizi zagiye zikoma mu nkokora umushinga…

3 Min Read
AMAKURU

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) yatangaje ko igiye kugabanya 1/2 cy’abakozi bayo

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko hagiye kubaho igabanywa mu bakozi b’uwo…

2 Min Read
AMAKURU

Umunyarwanda Muhire yaguye mu mpanuka muri Uganda

Nk’uko polisi ya Uganda yabitangaje, Umunyarwanda w’imyaka 23 y’amavuko wari utwaye ikamyo yo mu bwoko bwa Sinotruk yaguye mu mpanuka…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?