igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abapolisi babiri bakubiswe n’inkuba ubwo bari bari gucunga umutekano wo mu muhanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abapolisi babiri bakubiswe n’inkuba ubwo bari bari gucunga umutekano wo mu muhanda
AMAKURUMU MAHANGA

Abapolisi babiri bakubiswe n’inkuba ubwo bari bari gucunga umutekano wo mu muhanda

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 14, 2025 5:54 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Abapolisi babiri bashinzwe umutekano wo mu muhanda bakorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Murerani, mu Karere ka Simanjiro, Intara ya Manyara, mu gihugu cya Tanzania bapfiriye mu kazi nyuma yo gukubitwa n’inkuba.

Iyi mpanuka yabaye ubwo aba bapolisi bari bakiri mu kazi bashinzwe kugenzura umutekano wo mu muhanda, maze imvura yaguye itunguranye irimo n’inkuba, ihitana ubuzima bwabo.

Umuyobozi wa Polisi w’Intara ya Manyara, Komiseri Wungirije Mukuru wa Polisi (SACP), Ahmed Makarani, yemeje aya makuru kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Gicurasi 2025, ubwo yavuganaga n’ikinyamakuru cya Mwananchi Digital dukeshya iyi nkuru. Yatangaje ko habaye impanuka yahitanye abapolisi babiri bashinzwe umutekano wo mu muhanda nyuma yo gukubitwa n’inkuba.

Komanda Makarani yavuze ko kuri ubu bari mu gahinda gakomeye batewe no kubura abapolise babo.

Yagize ati: “Abapolisi bapfiriye mu kazi ni Joseph Nyamoko na Issa Masud, bari bari mu bikorwa byo gucunga umutekano wo mu muhanda ubwo bakubitwaga n’inkuba.”

Yongeyeho ko abo bapolisi bari bari mu kazi gasanzwe, nyuma baza guhura nakaga ubwo ikirere cyari gihindutse imvura ikagwa irimo inkuba nyinshi.

Komanda Makarani kandi yemeje ko ibikorwa byo gushyingura imirambo y’aba bapolise bigeye gutangira aho umurambo wa Issa Masud uzajyanwa i Pemba, naho uwa Joseph Nyamoko ukajyanwa i Mwanza.

Umuyobozi w’akagari ka Kilimahewa, Andrew Nyambo, yavuze ko abo bapolisi bakoreraga muri ako gace, kandi bari bazwi nk’abantu babanaga neza n’abaturage, bagafatanya nabo mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’umuryango, yemeza ko ntakibazo  bigeze bagirana.

Yavuze ko Nyamoko yasize abana babiri na Issa nawe yasize abana babiri.

Sheikh wa Akarere ka Simanjiro, Ramia Isanga, yahamagariye abaturage kubaho ubuzima bushimisha Imana.

Yagize ati: “Abapolise bacu baguye bari mu kazi, ariko ntitwagombye kwibagirwa ko atari twe twihitiramo igihe cyangwa uko ubuzima bwacu buzarangira.”

Umuturage wo mu mujyi muto wa Mirerani, Ernest Lukumai, yavuze ko Nyamoko yahagarariraga Kiliziya Gatolika mu bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage.

John Daniel, utuye mu mudugudu wa Kilimahewa, yavuze ko yamenyanye na Isanga umwaka ushize avuye i Lindi.
“Yari umuntu mwiza, ucisha make kandi wubaha. Turashimira Imana kuko urupfu ni igice cy’ubuzima bwacu.”

Elias Sayore, umwe mu bari bahibereye ubwo ibyago byabaga, yavuze ko mbere y’uko abo bapolisi bapfa, hari imvura nke yabanje kugwa ubundi bajya kugama hafi y’igiti.

“Inkuba yakubise bitunguranye irabahitana. Mbere yaho bari bari kumwe n’abanyamakuru, ariko aba banyamakuru bari bagiye bajya mu zindi nshingano.”

Issa Madosh yari umupolisi muri Polisi y’Igihugu ya Simanjiro, akaba yarafashaga mu bikorwa bitandukanye.

Joseph Nyamoko yari umupolisi wo ku kigo cya Polisi cya Mirerani mu karere ka Simanjiro, intara ya Manyara, yapfuye akubiswe n’inkuba.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDC yerekeje Amaso ku bacanshuro b’abanya-Colombia nyuma y’itsindwa ry’abo muri Romania
Next Article Itangazo ry’Akazi mu Karere ka Gisagara ku bantu basoje amashuri y’isumbuye (A2) | Itariki ntarengwa 22/05/2025
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Uwaguze Man United akomeje guhomba bikomeye
May 16, 2025
Abapolisi 833 Barangije Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba i Mayange
May 16, 2025
Chris Brown agiye Gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
May 16, 2025
Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko
May 16, 2025
Umusirikare wishe bagenzi be batatu yakatiwe igihano cy’urupfu
Kinshasa: Igihano cy’urupfu ku musirikare wishe bagenzi be batatu
May 16, 2025

You Might Also Like

MU MAHANGA

CIA yahishuye byinshi ku rupfu rwa Hitler Adolf rwari rwarabaye amayobera

Adolf Hitler benshi bamwize mu ishuri abandi babyumva ahantu hatandukanye ko uwari umuyobozi w’Ishyaka ry’aba-Nazi yapfuye yiyahuye aho bivugwa ko…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Inyeshyamba za M23 zatangiye kubaka umuhanda mushya uhuza santere ya Masisi n’umujyi wa Sake

Ihuriro ry’inyeshyamba za AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryatangaje ko ryatangiye igikorwa cyo kubaka umuhanda…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ubuhinde na Pakistan byinjiye mu ntambara yeruye

Mu ijoro ryakeye, igihugu cy’u Buhinde cyatangaje ko cyagabye igitero gikomeye ku butaka bwa Pakistan, aho cyarashe ibisasu bya misile…

2 Min Read
AMAKURU

U Rwanda na DRC bazasinyana amasezerano imbere ya Trump nk’umuhuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gicurasi 2025, hitezwe isinywa ry’imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?