Abapolisi batanu ba Kenya barashwe baricwa abandi umunani barakomereka mu gitero cy’abarwanyi ba Al-Shabaab mu gace ka Rakei mu ishyamba rya Boni, mu Ntara ya Lamu.
Kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 1 Gicurasi, ku munsi w’Abakozi, Umunyamabanga w’inama y’Ubutegetsi bw’igihugu, Kipchumba Murkomen, yasuye abapolisi bakomeretse barimo kwivuriza mu Bitaro bya Nairobi West.
Nk’uko byatangajwe na Komiseri wa Polisi mu gace ka Lamu, Wesley Koech, raporo ibanza yerekana ko abantu barenga 70 bagize uyu mutwe w’iterabwoba kuwa Kabiri bagerageje kwambuka umupaka wa Bodhei-Lamu banyuze muri Garissa mbere yo guhura n’abapolisi bo mu mutwe wihariye uzwi nka Special Operations Group (SOG).
Nyuma yo gukozanyaho, abapolisi bakomeretse, hamwe n’imirambo y’abapfuye, bajyanwe mu ndege i Nairobi nk’uko iyi nkuru dukesha Citizen ivuga.
Ibi byabereye mu birometero 3 uvuye i Lamu, aho Komiseri Koech avuga ko abarwanyi ba Al-Shabaab bashakaga kwambuka umupaka kugira ngo bagabe ibitero.