Ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2025, mu murenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze, habaye imvururu ubwo abaturage bahutazaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Hanyurwabake Théoneste, ubwo yari kumwe n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze bashaka gusenya inzu yubatse mu gice cyagenewe ubuhinzi
Iyi nzu, bivugwa ko yubatswe n’umuturage utabyemerewe, yari yarategetswe gusenywa mbere y’uko yuzura. Meya w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yabwiye itangazamakuru ko uwo muturage yari yaraburiwe mbere, ndetse akandikirwa asabwa guhagarika iyo nyubako, ariko akirengagiza amabwiriza y’ubuyobozi agahitamo gukomeza kubaka.
Ubwo abayobozi b’inzego z’ibanze bageragezaga gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gusenya iyo nzu, umuturage yagerageje kubarwanya, abaturage na bo baza kumufasha, bikarangira Gitifu ahutajwe. Gusa Meya Nsengimana yemeje ko nubwo habayeho imvururu, inzego z’umutekano zahise zitabara, ntihagira izindi ngaruka zikomeye zibaho.
Meya Nsengimana yanatangaje ko abihishe inyuma y’iri tegeko bagomba gufatwa bagashyikirizwa ubutabera, kandi asaba abaturage kubahiriza gahunda za Leta, birinda gukora ibinyuranyije n’amategeko bavuga ko batabimenyeshejwe.
Yanibukije abaturage ko mbere yo gutangira ibikorwa by’ubwubatsi, bagomba kubanza kwegera ubuyobozi kugira ngo harebwe niba aho bagiye kubaka byemewe n’amategeko.