Abakunze gufata amafunguro yiganjemo ibiribwa byo mu nganda birimo imigati, amafiriti hamwe n’inyama zanyujijwe mu nganda bafite ibyago biri hejuru ku kuba bapfa bitunguranye
Ubushakashatsi buherutse gukorerwa mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu burengera zuba byagaragaje ko abantu bakunze gufata amafunguro yabanje gucishwa mu nganda bari mubarimo kwibasirwa n’urupfu rutunguranye, ubu bushakatsi bwagaragaje ko ibiribwa birimo inyama zabanje gucishwa mu nganda ibizwi nka processed food biri mubikomeje kwivugana benshi.
Ubu bushakashatsi kandi bwanagaragaje ko atari ibiribwa gusa biri mubirimo guteza imfu za hato na hato ahubwo ko n’ibinyobwa nabyo biri mu bikomeje kwivugana benshi cyane nk’ibinyobwa bibanza gushirwamo gaze hagamijwe kuyirinda ko byagaga.
Abashakashatsi bakoze ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru ku buvuzi gitangazwamo ubushakashatsi bwagenzuwe n’inzobere cyitwa ‘American Journal of Preventive Medicine’, bize ku bushakashatsi bwabanje, bagereranya ingaruka ibiryo bitunganyije cyane umuntu arya bigira ingaruka zirimo urupfu.
Ubu bushakashatsi bwahishuye ko akenshi ibi biribwa hamwe n’ibinyobwa biba byongewemo ibindi bintu nk’umunyu urengeje ukenewe n’umubiri isukari iri hejuru cyangwa se ugasanga hashizwemo amavuta menshi hagambiriwe kongera uburyohe icyo kiribwa kiba gifite ibintu binanniza umubiri ugasanga wikururiye indwara ziri mu zica vuba vuba harimo umutima, cyangwa umwijima.