Urusaku rw’imbunda rwinshi rwaraye rwumvikanye mu bice by’umujyi wa Uvira uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’aho Ingabo za Congo zarashwe ubwo zari zigiye kwiba mu gace kamwe ko muri uriya mujyi.
Byabaye saa yine zishyira saa tanu z’ijoro ryakeye kuri uyu wa Kane tariki ya 08/05/2025. Amakuru avuga ko abasirikare ba FARDC bari bagiye kwiba i Kavimvira mu gace ko mu Rugenge.
Umwe mu baturage batuye muri ako gace yagize ati: “Ni abasirikare ba FARDC bari baje kwiba ku rugo rumwe ruri ku muhanda wo Mu Rugenge mu gace ka Kavimvira, maze insoresore zo muri ako gace zibamishamo urufaya rw’amasasu bataragira icyo biba.”
Abo basirikare bagiye kwiba, nyuma yo kuraswa n’izi nsoresore zo muri Kavimvira bahise bayabangira ingata bahunga berekeza mu tundi duce two muri Uvira tutarimo urusaku rw’imbunda.
Kugeza ubu nta byangiritse biratangazwa, usibye ko ruriya rusaku rw’imbunda rwakanze abaturage ubundi kandi bamwe muri bo bagahunga.
Uvira umutekano wayo watangiye guhungabana ku rwego ruri hejuru cyane ubwo yahungiragamo Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’iza FARDC nyinshi, nyuma y’uko M23 ibirukanye mu mujyi wa Bukavu ikahafata.
Ni kenshi impande zose zarwanaga ku ruhande rwa leta ya Congo zahungiye muri Uvira zagiye zishinjanya kubererekera umutwe wa M23 ugafata umujyi wa Bukavu, ibyatumye haba kugenda basubiranamo bakarasana cyane cyane ku ruhande rwa Wazalendo na FARDC.
Ikindi cyakuruye umwuka mubi hagati ya Wazalendo na FARDC ni uko Kinshasa yagiye ihemba abasirikari ba FARDC amafaranga yabo y’ukwezi, mu gihe Wazalendo bo barimo bicira isazi mu jisho.
Mu byumweru bibiri bishize na bwo impande zombi zararasanye karahava, ubwo buri ruhande rwashinjaga urundi kuba ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke muri Uvira.
Ibi byatumye ingabo za FARDC zisaba bariya barwanyi kuwuvamo bakajya gushinga ibirindiro mu misozi iri hejuru yawo.