igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Amerika yatangiye gutegura amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Amerika yatangiye gutegura amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda
AMAKURU

Amerika yatangiye gutegura amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 5, 2025 6:31 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Kuwa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025, Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko yamaze kwakira imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda. Iyi gahunda igamije gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Boulos yavuze ko yishimiye iyo mbanzirizamushinga, avuga ko ari intambwe ikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho mu masezerano y’amahame y’ibanze yasinyiwe i Washington D.C. ku wa 25 Mata 2025. Yongeraho ko yizeye ko impande zombi zizakomeza kwiyemeza kugera ku mahoro arambye.

Nyuma yo gushyikirizwa iyo mbanzirizamushinga, biteganyijwe ko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, azahura na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC. Muri uwo mubonano bazaganira ku nyandiko ihuriweho, hagamijwe kuyinoza mbere yo kugera ku masezerano ya nyuma.

Hashize ibyumweru bibiri u Rwanda na RDC basinye amasezerano agena amahame y’ibanze yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Karere k’Afurika y’Ibiyaga Bigari. Aya masezerano yasinyiwe i Washington D.C. ku wa 25 Mata 2025, ahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na Thérèse Kayikwamba Wagner wa RDC, ku bufatanye na Marco Rubio nk’umuhuza.

Aya masezerano y’ibanze agizwe n’ingingo esheshatu zirimo: kurengera ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu, kunoza umutekano, ubufatanye mu by’ubukungu, gucyura impunzi, guhuza ibikorwa bya MONUSCO n’ingabo z’akarere, ndetse n’uburyo bwo gutegura amasezerano y’amahoro nyir’izina.

Amerika yasobanuye ko mbere y’uko hagera ku masezerano ya nyuma, ibihugu byombi bigomba kuganira no kumvikana ku ngingo z’ingenzi. Muri izo harimo ko RDC izakemura burundu ikibazo cya FDLR n’ibindi bibazo by’umutekano, ndetse ikanashyira mu bikorwa amavugurura ya politiki n’imiyoborere mu gihugu. Impande zombi kandi zizagirana amasezerano yihariye y’ubukungu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Trump ateganya kwakira Perezida w’u Rwanda na mugenzi we wa RDC muri White House mu gikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano ya nyuma. Ibi biteganyijwe kuba mu mezi abiri ari imbere, aho hitezwe ko n’abandi bayobozi b’ibihugu bagize uruhare mu biganiro bazatumirwa.

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iki gikorwa, kuwa 30 Mata 2025, Massad Boulos yahuye i Doha muri Qatar n’intumwa zaturutse mu Rwanda, RDC, Togo n’u Bufaransa. Ibiganiro byibanze ku gushimangira umutekano mu Burasirazuba bwa Congo no gushyigikira imishyikirano hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23/AFC.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abahagarariye AFC/M23 mu biganiro by’amahoro basubiye muri Qatar
Next Article Itangazo rigenewe abashaka kwinjira muri Polise y’u Rwanda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ruhango: Uruhinja rwasanzwe mu ikarito rwapfuye

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Murenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango, bwatangaje ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Ancelotti azaba umutoza mwiza wa Brazil?

Bivugwa ko Carlo Ancelotti yiteguye kuva muri Real Madrid ubwo shampiyona izaba irangiye akazatangira imirimo mishya nk'umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

“Ni nsindwa mu matora nzajya guhinga”_Perezida William Ruto

Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko yiteguye guhangana mu matora ateganijwe kuba mu mwaka wa 2027, kandi yizeye ko…

1 Min Read
AMAKURU

Rulindo: Abantu 25 bafashwe bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Ni abagizwe n’abantu 21 bafashwe bacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe, Polisi na yo ifata abandi bane baguraga amabuye ayo…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?