igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Bafashwe bazira kwiba imiti kandi ari abaforomo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Bafashwe bazira kwiba imiti kandi ari abaforomo
AMAKURU

Bafashwe bazira kwiba imiti kandi ari abaforomo

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 25, 2025 3:53 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Polisi yo mu majyepfo yatagaje ko baje bufata abaforomo babashinja kwiba imiti bakayigurisha abandi bagiye kuyicuruza kuri cyamunara

Ku wa 24 Mata 2025, mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, Mudugudu wa Kavumu, hafashwe abaforomo babiri bakekwaho ubujura bw’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi byo mu ivuriro rya Gitega.

Amakuru avuga ko umwe muri aba bagabo, wari ushinzwe ububiko bw’imiti, yayikuragamo mu ibanga akayiha mugenzi we bakoranaga utuye mu Mujyi wa Muhanga. Ifatwa ryabo ryaturutse ku buryo umwe yitwaje ijoro akabeshya umuzamu ko yibagiwe ibintu mu bubiko, arakingurirwa maze asohoka ahetse igikapu. Umuzamu ntiyahise amenya ibiri mu gikapu, ariko hari hashize igihe bamwe mu bakozi bakeka ko hari ubujura bukorerwa muri iryo vuriro, nubwo nta bimenyetso bifatika bari barabona.

Aba bagabo bombi batawe muri yombi ubwo umwe yajyanaga iyo miti n’ibikoresho aho bisanzwe bijyanwa, amakuru atangwa n’abaturage akaba yaratumye Polisi ibafata bari kumwe, bakaba bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemeje iby’aya makuru agira ati: “Bakekwaho ubujura bw’icyuma gipima indwara hamwe n’imiti y’ubwoko bubiri byo mu ivuriro rya Gitega, kandi byose byabafatanywe. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.”

SP Habiyaremye yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibi kugira ngo biburizwemo hakiri kare, anibutsa abibwira ko bashobora kwiba bakihisha ko Polisi ikomeje kuba maso kandi izahora ibakurikirana.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyanza: Umugabo yishe umugore we amutemaguye, nawe yikubita ku kintu kiramukomeretsa ahita apfa
Next Article Umubyeyi ubyara Niyo Bosco yashinguwe umuhango witabiriwe n’umuhungu we Niyo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Perezida Kagame yatembereje , Doumbouya urwuri rwe aho ari mu ruzinduko mu Rwanda

Mu ruzinduko perezida wa Guinea Conakry yagiriye muRwanda muri iki cyumweru yakiriwe na Perezida w'u Rwamda Paul Kagama wanamutembereje urwuri…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23

Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo iteganya gukora iperereza ku ngabo z’iki gihugu zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi…

4 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziri Kwitegura intambara ikomeye mu kibaya cya Rusizi

Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro, zirimo gukora…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

M23 na Leta ya RDC bemeranyije gushyiraho agahenge

Mu gihe ibiganiro hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’abarwanyi b’Umutwe wa  wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?