Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kalemie, ruherereye mu Ntara ya Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye bamwe mu basirikare n’abapolisi ibihano bikomeye birimo igifungo cya burundu n’igihano cy’urupfu, nyuma yo kubahamya ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi n’ubujura bwitwaje intwaro.
Ibyo bihano byatangajwe ku wa 30 Mata 2025 n’umuyobozi w’uru rukiko, Colonel Désiré Madjunda Mukole, nyuma y’isesengura ryimbitse ry’ibimenyetso byagaragaje uruhare rw’aba bashinjwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Captain Dunia, umwe mu basirikare ba RDC, yahamwe n’icyaha cyo kwica umuntu ku bushake, maze akatirwa igifungo cya burundu. Ibyaha byamuhamye byakorewe muri Tanganyika.
Mwamba Katoko Sinai we yahamijwe kugira umugambi wo gukora icyaha, ubujura bukoreshejwe intwaro ndetse no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko. Yakatiwe igihano cy’urupfu.
Komiseri wa Polisi Jean-Claude Nyembo hamwe na mugenzi we bakoraga mu gipolisi, bahamijwe ibyaha birimo ubujura bwitwaje intwaro no kugira umugambi wo gukora icyaha. Bombi bakatiwe igihano cy’urupfu.
Colonel Madjunda yasabye abaturage bo mu Ntara ya Tanganyika kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa by’ibyaha, cyane cyane iyo bikorwa n’abashinzwe umutekano. Yabasabye kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.
Yagize ati: “Turi hano kandi urukiko rukora inshingano zarwo. Iyo hari amakuru ku byaha bikozwe n’abashinzwe umutekano, abaturage ntibakwiye gutinya kuyatanga. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo ubutabera bugerweho.”
Aba bantu bose bakatiwe bafungiye muri gereza nkuru ya Kalemie. ntiharamenyekana umubare wa nyawo w’aba bategerejwe n’ibi bihano gusa ibyaha byinshi babikoreye mu burasirazuba bwa Congo ahari umutekano mucye bitewe n’intambara iri guhanganisha umutwe wa M23 n’igisirikare cya Leta FARDC.