igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Bamwe mu basirikare ba FARDC batangiye guhabwa igihano cy’urupfu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Bamwe mu basirikare ba FARDC batangiye guhabwa igihano cy’urupfu
AMAKURUMU MAHANGA

Bamwe mu basirikare ba FARDC batangiye guhabwa igihano cy’urupfu

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 2, 2025 3:29 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kalemie, ruherereye mu Ntara ya Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye bamwe mu basirikare n’abapolisi ibihano bikomeye birimo igifungo cya burundu n’igihano cy’urupfu, nyuma yo kubahamya ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi n’ubujura bwitwaje intwaro.

Ibyo bihano byatangajwe ku wa 30 Mata 2025 n’umuyobozi w’uru rukiko, Colonel Désiré Madjunda Mukole, nyuma y’isesengura ryimbitse ry’ibimenyetso byagaragaje uruhare rw’aba bashinjwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Captain Dunia, umwe mu basirikare ba RDC, yahamwe n’icyaha cyo kwica umuntu ku bushake, maze akatirwa igifungo cya burundu. Ibyaha byamuhamye byakorewe muri Tanganyika.

Mwamba Katoko Sinai we yahamijwe kugira umugambi wo gukora icyaha, ubujura bukoreshejwe intwaro ndetse no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko. Yakatiwe igihano cy’urupfu.

Komiseri wa Polisi Jean-Claude Nyembo hamwe na mugenzi we bakoraga mu gipolisi, bahamijwe ibyaha birimo ubujura bwitwaje intwaro no kugira umugambi wo gukora icyaha. Bombi bakatiwe igihano cy’urupfu.

Colonel Madjunda yasabye abaturage bo mu Ntara ya Tanganyika kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa by’ibyaha, cyane cyane iyo bikorwa n’abashinzwe umutekano. Yabasabye kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.

Yagize ati: “Turi hano kandi urukiko rukora inshingano zarwo. Iyo hari amakuru ku byaha bikozwe n’abashinzwe umutekano, abaturage ntibakwiye gutinya kuyatanga. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo ubutabera bugerweho.”

Aba bantu bose bakatiwe bafungiye muri gereza nkuru ya Kalemie. ntiharamenyekana umubare wa nyawo w’aba bategerejwe n’ibi bihano gusa ibyaha byinshi babikoreye mu burasirazuba bwa Congo ahari umutekano mucye bitewe n’intambara iri guhanganisha umutwe wa M23 n’igisirikare cya Leta FARDC.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Aho ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC bigeze ubu, ntibikwiye gusenya uruhare rwa Angola
Next Article Yafatanwe ibiro 67 byose by’urumogi aho rwari ruvanwe muri Congo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Israel yahitanye abanyepalistine 15 barimo n’umukozi wa UN

Abakozi bakoraga mu bikorwa by’ubutabazi muri Gaza 15 barimo umwe wari umukozi w’umuryango wabibumbye bashyinguwe mu mva rusange mu majyepfo…

1 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Muri Kenya hadutse ubushimusi bw’ibimonyo

Polisi ya Kenya iherutse gukora umukwabu mu nyubako yakira ba mukerarugendo ya Jane Guesthouse iherereye mu karere ka Naivasha, mu…

3 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Rugombye Abakuru, Man -United yishyuwe ku munota wa nyuma

Mu Irushanwa rya UEFA Europa League rigeze muri 1/4 cy'irangiza mu mikino ibanza, Ikipe ya Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo za Leta ya RDC zigaruriye uduce umunani twari mu maboko ya M23

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’abafatanyabikorwa bazo, zatangaje ko zigaruriye uduce umunani twari mu…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?