Bill Gates yashinje Elon Musk, umugambi wo kwica abana b’abakene binyuze mu gukuraho inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageneraga ibihugu birimo abo bana.
Gates yavuze ko ibi nyuma yo kwemera ko agiye gutanga miliyari 200$ zo gufasha abakene kugeza mu 2045.
Elon Musk aherutse kugira uruhare mu bikorwa byo kugabanya 80% by’inkunga Amerika yatangaga mu bikorwa byo gufasha.
Bill Gates asanga ibyo ari ibikorwa by’ubwicanyi, kandi ko bizatuma impfu ziyongera ku Isi.
Ati “ Umubare w’impfu ugiye gutangira kuzamuka, hagiye gupfa abantu miliyoni nyinshi kubera kubura ibikoresho.”
Amafaranga Gates yatanze, azifashishwa mu kurwanya indwara nka malariya, imbasa, izitera impfu ku bagore n’abana no kugabanya ubukene.
Ubukungu bwa Bill gate kuri ubu bubarirwa arenga miliyari 112$, bivugwa ko umuryango wa Gate Foundation umaze gutanga miliyari 100$ kuva watangira mu 2000, ndetse biteganyijwe ko uzafunga mu 2045.