Umuhanzi wo muri Nigeria Burna Boy akomeje kuvugisha benshi nyuma yuko agaragaye ari kumwe n’umuhungu wa Perezida Bola Tinubu witwa Seyi Tinubu ndetse na Michael Jordan.
Icyavugishije benshi ni uko Seyi Tinubu akunze kumvikana avuga ko Papa ari we Perezida mwiza Nigeria yagize, nyamara Burna Boy nawe akunze kumvikana anenga Politike ya Bola Tinubu mu bijyanye n’ubukungu yakomeje kunenga na benshi bemeza ko ubukeneye bumeze nabi.
Ku rundi ruhand,e uyu mwana wa Tinubu aheruka gukozanyaho n’umuraperi Eedris Abdulkareem nyuma y’uko avuze ko se ari we Perezida mwiza, ibyatumye uyu muraperi asohora indirimbo yise “Tell Your Papa” aho yaje gukundwa ariko Leta ibuza ko yakinwa kuri Radio na Televiziyo.