Burundi: Imirambo y’abagabo bambaye impuzankano z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasanzwe mu mugezi wa Rusizi

Imirambo ibiri y’abagabo bambaye impuzankano z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasanzwe ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ku musozi wa Rusiga, mu Murenge wa Rugombo, Intara ya Cibitoke.

Amakuru dukesha itangazamakuru ry’i Burundi avuga ko iyi mirambo yagaragaye ku wa 15 Gicurasi 2025, mu masaha y’umugoroba, bikaba byarasize impungenge n’urujijo mu baturage bibazaga aho yaba yaturutse n’abo bantu abo ari bo.

Abaturage bo ku musozi wa Rusiga bavuga ko ari abana bari baragiye ihene hafi y’umugezi wa Rusizi babonye iyo mirambo ireremba mu mazi hafi y’agace kazwi nka transversale 11, bahita babimenyesha inzego z’umutekano mu Burundi zari mu bikorwa byo gucunga umutekano.

Nyuma y’aho, hatangiye kuvugwa byinshi bivuguruzanya. Bamwe mu bakozi b’inzego z’umutekano bavuga ko iyo mirambo ishobora kuba itari iy’abasirikare ba Congo koko, ahubwo ari urubyiruko rw’Imbonerakure rwoherejwe kurwana ku ruhande rwa FARDC mu ntambara irimo kubera mu burasirazuba bwa Congo.

Amakuru akomeza avuga ko hari bamwe muri urwo rubyiruko bashatse guhunga iyo ntambara, bituma bicwa kugira ngo batazagira amabanga bakwirakwiza ajyanye n’iyo ntambara bari kurwana.

Umwe mu baturage yagize ati “Turibaza abo bantu abo ari bo n’icyabaye, ariko ntawatinyuka kubaza byinshi. Twese twatinye.”

Ibi byose byakomeje kuba urujijo ubwo imodoka ifite plaque D0517A, bivugwa ko ari iy’abakozi b’Urwego rushinzwe Iperereza mu Burundi (SNR) yageraga aho iyo mirambo yari iri igahita iyitwara, ariko nta muntu n’umwe wigeze umenyeshwa aho yajyanywe.

Ubuyobozi bw’iperereza mu ntara ya Cibitoke bwirinze kugira icyo buvuga kuri icyo kibazo. Umuyobozi w’umurenge wa Rugombo yemeza ko iyo mirambo yabonetse koko, ariko bategereje ibisubizo by’iperereza riri gukorwa n’abashinzwe umutekano.

Bivugwa ko ibi atari ubwa mbere bibaye muri Cibitoke, kuko mu myaka ishize, hagiye haboneka indi mirambo mu mugezi wa Rusizi, rimwe na rimwe harimo n’igaragara ko ari iy’abamaze igihe kirekire bishwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version