Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko Abanye-Congo bose bafatwa nk’abagize iri huriro. Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wigenga Steve Wembi, aho yemeje ko iri huriro rifite uburumbuke mu gihugu hose.
Nangaa yavuze ko iryo huriro rikomeje impinduramatwara mu gihugu, kandi ko abaturage bose baritezeho ibisubizo. Yagize ati: “Abanye-Congo bose ni abanyamuryango ba AFC/M23 rwose. Impinduramatwara irakomeje, uyu munsi nta Munye-Congo utadutegereje. Kuva muri Mbuji-Mayi kugera i Lubumbashi, i Kisangani, hose baradushyigikiye.”
Yongeyeho ko AFC/M23 yashoboye kugarura ituze mu mujyi wa Goma, wari warahungabanye cyane mu mezi make ashize. Kuva mu Ugushyingo 2024 kugeza muri Mutarama 2025, umutekano wari muke cyane, ariko ubu ngo abaturage bongera kugira amahoro. “I Goma abantu bararyama bagasinzira. Ushobora kujya mu kabyiniro nijoro, ubuzima buratekanye,” yavuze Nangaa.
Nubwo bavuga ko hari ituze, Nangaa yagaragaje impungenge ku kuba Leta ya RDC yarahagaritse ibikorwa bya banki mu mijyi ya Goma na Bukavu ubwo AFC/M23 yafata ayo duce. Avuga ko iyo myanzuro ari iy’akarengane, ndetse ko bihabanye n’amategeko y’intambara. Yagize ati: “Isi yose ikwiye kubimenya, ko guhagarika amafaranga y’abaturage atari uburyo bw’intambara ahubwo ari icyaha cy’intambara.”
Mu rwego rwo gufasha abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, AFC/M23 yatangije ikigega gishya kizajya kibafasha kubitsa, kubikuza ndetse no gufata inguzanyo, mu rwego rwo kuziba icyuho cyatewe no gufungwa kwa banki.