Nyuma yuko Dimond atashye ubukwe bwa Juma Jux n’umugore we wo muri Nigeria Priscilla ndetse Abanya-Nigera bakamwakira neza, yaje kuvuga ko nawe yifuza kurongora umugore wo muri Nigeria.
Mu mashusho Diamond yashyize kuri Instagram yagzie ati: “Ubu ndashaka umugore, ndashaka gutuza.
Nkeneye umugore w’Umunya-Nigeria.
Mfite umugore muri Tanzania ariko ndashaka umugore wa kabiri kandi ntimunshire urubanza.”Aya magambo ya Diamond yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko bizwi ko akundana na Zuchu akaba yaherukaga no gutangaza ko bafite ubukwe muri uyu mwaka.