Guhera ku wa 6 Gicurasi 2025, icyari kizwi nka “Ibyiciro by’Ubudehe” cyakuweho burundu, gihindurwa amateka, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Mugenzi Patrice. Yabitangarije mu muhango wabereye mu Kagari ka Sibagire, Umurenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana, aho hatangirijwe ku mugaragaro uburyo bushya bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), hashingiwe ku ikoranabuhanga rishya ryiswe “Sisiteme Imibereho”.
Minisitiri Mugenzi yatangaje ko Sisiteme Imibereho yasimbuye burundu ibyiciro by’ubudehe, kuko byagaragaye ko bitari bikijyanye n’ukuri k’ubuzima bw’abaturage. Yasobanuye ko Sisiteme Imibereho izajya ishingira ku makuru yizewe atangwa n’umuturage ubwe, agaragaza uko abayeho mu buzima bwa buri munsi, ayo makuru akabikwa mu ikoranabuhanga rituma hafatwa imyanzuro isobanutse kandi itabogamye.
Minisitiri yagize ati: “Icyitwaga icyiciro cy’ubudehe guhera uyu munsi kivuyeho burundu. Ahasigaye tugiye gukoresha ikoranabuhanga ryiswe Sisiteme Imibereho, rizajya ritwereka imibereho nyayo y’umuturage, aho gushyira abantu mu byiciro bitari bihuye n’imibereho yabo.”
Impamvu y’ihinduka n’ibyagiye bigaragara ku byiciro by’ubudehe
Mu busanzwe, ibyiciro by’ubudehe byari bigamije gutandukanya abaturage hagendewe ku rwego rw’imibereho yabo kugira ngo bifashe Leta gutanga serivisi zishingiye ku cyiciro umuntu arimo. Ariko uko imyaka yagiye ihita, byagiye bigaragaramo ibibazo byinshi harimo no kudashyirwa mu cyiciro gikwiye, abantu bakifashisha amakuru atariyo kugira ngo binjire mu byiciro bibemerera gufashwa cyangwa kubona inyungu.
Hari aho wasangaga abantu bafite ubushobozi buhagije bashyirwa mu cyiciro cya mbere, mu gihe abari bakwiye gufashwa baburaga amahirwe kuko bari mu byiciro byo hejuru. Ibi byose byatumye hatangizwa gahunda nshya igamije gukosora ayo makosa binyuze mu ikoranabuhanga rifata imibereho y’umuntu ku giti cye, bigendanye n’ukuri.
Sisiteme Imibereho, yatangijwe bwa mbere mu kwezi kwa Mutarama 2024, yitezweho koroshya igenamigambi rya Leta no gutanga serivisi zinoze zirimo n’ubwisungane mu kwivuza. Ubu, kwishyura Mituweli ntibikijyana no kwibaza ku cyiciro umuntu arimo, ahubwo bishingira kuri Sisiteme Imibereho.
Uko Sisiteme Imibereho ikora
Iyo umuturage ashaka kwinjira muri sisiteme, abikora akoresheje telefone igendanwa yandika *195# maze agakurikirana amabwiriza. Bisaba ko umuturage aba afite nimero y’Indangamuntu kandi agakoresha umubare w’ibanga (PIN). Ibi byatumye hasabwa ko buri muturage wese agira indangamuntu, abatayifite bagasabwa kwihutira kuyishaka.
Minisitiri Mugenzi yasobanuye ko iyi sisiteme ari kimwe mu bikoresho bizifashishwa muri gahunda y’igihugu yo kwigira izwi nka Gira Wigire, igamije gukura abaturage mu bukene mu buryo burambye. Yasabye abaturage kugira uruhare rufatika mu bikorwa bituma imibereho yabo irushaho gutera imbere, harimo kwishyura mituweli ku gihe, kurwanya imirire mibi, kohereza abana bose ku ishuri, no kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi.
Minisitiri yagize ati: “Sisiteme Imibereho izatuma tumenya neza uko umunyarwanda wese abayeho, bityo dutange ubufasha cyangwa serivisi zishingiye ku kuri. Ni ngombwa ko twubahiriza gahunda za Leta, tukirinda ibintu bituma dusubira inyuma mu mibereho.”
Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), mu mwaka wa 2024/2025, abanyarwanda bangana na 88% by’abaturage basaga miliyoni 11 bamaze kwiyandikisha muri mituweli. Leta y’u Rwanda nayo yagize uruhare rukomeye mu kunganira imisanzu y’abaturage, aho yashyizemo inkunga igera kuri miliyari 53 z’amafaranga y’u Rwanda.