Mu gihe isi igenda ihinduka, hari ibintu byinshi bisigaye byitabwaho mu bijyanye n’ubuzima, cyane cyane ku birebana no kubyara n’uburumbuke bw’ababyeyi. Nubwo abenshi bibwira ko ikibazo cy’imyaka kireba cyane abagore, ubushakashatsi buheruka bugaragaza ko n’abagabo bakuze, cyane cyane barengeje imyaka 35, bakwiriye gutekereza ku ngaruka bashobora guteza ku buzima bw’umwana igihe bifuza kumubyara bageze mu zabukuru.
Ubushakashatsi butandukanye, harimo n’ubwakorewe muri Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwerekanye ko imyaka y’umugabo igira ingaruka ku bwiza bw’intanga ze ndetse no ku buzima bw’umwana azabyara. Iri suzuma ryakorewe ku makuru y’abana bagera kuri miliyoni 40, rikagaragaza ko uko umugabo ashaje, ari nako intanga ngabo ze zigira ibibazo.
Mu gihe abagore bagira umubare muto w’uburumbuke ushobora kuzimira burundu, abagabo bo bakomeza kubyara intanga ngabo kugeza bageze mu zabukuru. Ariko nanone, ubwo bushobozi si bwuzuye burundu kuko igihe kigenda gihita, ubwiza, ingano n’imiterere y’intanga bigenda bihungabana, bigatuma haba ibyago byinshi byo kutabyara, cyangwa kubyara abana bafite ibibazo by’ubuzima.
Imyaka y’umugabo, iyo imaze kurenga 35, izana ibyago byinshi ku buzima bw’umwana ushobora kuvuka. Ubushakashatsi bwerekanye ko:
- Umwana ashobora kuvuka adafite ibiro bihagije.
- Ashobora kugira ibibazo byo guhumeka no kureba.
- Hari ibyago byo kuvukana ubumuga bwo mu mutwe nko kuviramo Autisme.
- Abagabo bafite hejuru y’imyaka 45 bafite 14% by’ingaruka zo kubyara umwana utageze igihe.
- Iyo imyaka igeze hejuru ya 50, ibyago byiyongera bikagera kuri 28%, umwana akaba ashobora kuvukana uburwayi bumugumaho igihe kirekire.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 bwerekanye ko buri myaka 10 umugabo yongeraho, ibyago byo kubyara umwana ufite Autisme bizamuka ku rugero rwa 21%.
N’ubwo umugabo ashobora gukomeza gutera inda kugeza akuze cyane, intanga ze ntiziba zigikora neza nk’uko byari bimeze akiri muto. Habaho impinduka mu myubakire ya DNA y’intanga (mutations génétiques) ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mwana uzavuka. Izi mpinduka ni zimwe mu byongera ibyago byo kuvukana ubumuga cyangwa izindi ndwara z’igihe kirekire.
Nk’uko byasobanuwe na Dr. Alfredo Canalini, Perezida w’Ihuriro ry’Abaganga b’Ubuganga bw’Inzira y’Inkari muri Brazil, nta muti uhari wo gukumira burundu izi ngaruka zijyanye n’imyaka. Gusa hari ibyafasha abagabo kurinda ubuzima bwabo bw’imyororokere:
- Kwirinda kunywa itabi n’inzoga nyinshi.
- Gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe.
- Kurya indyo yuzuye kandi itunganyije neza.
- Kwirinda stress ihoraho.
- Gukora isuzuma ry’ubuzima mbere yo gufata icyemezo cyo kubyara.
Nk’uko byagarutsweho na Dr. Karla Giusti Zacharias, inzobere mu bijyanye n’irondoka mu bitaro bya Rede D’OR muri São Paulo, abagabo benshi bakuze baza bifuza kubyara, ariko ntibatekereze ku ngufu n’umwanya bizasaba mu kurera uwo mwana.
Ati: “Kubyara umwana si byo bigoye cyane – ahubwo ikibazo ni ukumurera. Guhindurira umwana imyenda, kumukinisha, kumwitaho igihe cyose – byose bisaba imbaraga n’umutima uhagaze neza.”
Yongeraho ko iyo umugabo amaze gusaza, aba yarakoze cyane mu buzima bwe, ashobora kuba arwaye cyangwa ananiwe, bigatuma kurera uwo mwana biba umutwaro utoroshye. Ni ibintu rero abagabo n’abagore bashakanye bakwiriye kuganiraho bihagije mbere yo gufata umwanzuro wo kubyara igihe bageze mu zabukuru.
Nubwo kubyara ari impano kandi bikaba uburenganzira, ni ingenzi cyane kwitekerezaho, kwiga ku ngaruka bishobora kugira ku buzima bw’umwana no ku bushobozi bwo kumurera. Imyaka si ikibazo cy’abagore gusa – n’abagabo bafite uruhare runini mu kurinda ejo hazaza h’abana babo.