igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Dore ingaruka zikomeye ku buzima bw’umwana ubyawe n’umugabo urengeje imyaka 35
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > UBUZIMA > Dore ingaruka zikomeye ku buzima bw’umwana ubyawe n’umugabo urengeje imyaka 35
UBUZIMA

Dore ingaruka zikomeye ku buzima bw’umwana ubyawe n’umugabo urengeje imyaka 35

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 15, 2025 6:34 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
Father carrying daughter piggyback and being truly happy
SHARE

Mu gihe isi igenda ihinduka, hari ibintu byinshi bisigaye byitabwaho mu bijyanye n’ubuzima, cyane cyane ku birebana no kubyara n’uburumbuke bw’ababyeyi. Nubwo abenshi bibwira ko ikibazo cy’imyaka kireba cyane abagore, ubushakashatsi buheruka bugaragaza ko n’abagabo bakuze, cyane cyane barengeje imyaka 35, bakwiriye gutekereza ku ngaruka bashobora guteza ku buzima bw’umwana igihe bifuza kumubyara bageze mu zabukuru.

Ubushakashatsi butandukanye, harimo n’ubwakorewe muri Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwerekanye ko imyaka y’umugabo igira ingaruka ku bwiza bw’intanga ze ndetse no ku buzima bw’umwana azabyara. Iri suzuma ryakorewe ku makuru y’abana bagera kuri miliyoni 40, rikagaragaza ko uko umugabo ashaje, ari nako intanga ngabo ze zigira ibibazo.

Mu gihe abagore bagira umubare muto w’uburumbuke ushobora kuzimira burundu, abagabo bo bakomeza kubyara intanga ngabo kugeza bageze mu zabukuru. Ariko nanone, ubwo bushobozi si bwuzuye burundu kuko igihe kigenda gihita, ubwiza, ingano n’imiterere y’intanga bigenda bihungabana, bigatuma haba ibyago byinshi byo kutabyara, cyangwa kubyara abana bafite ibibazo by’ubuzima.

Imyaka y’umugabo, iyo imaze kurenga 35, izana ibyago byinshi ku buzima bw’umwana ushobora kuvuka. Ubushakashatsi bwerekanye ko:

  • Umwana ashobora kuvuka adafite ibiro bihagije.
  • Ashobora kugira ibibazo byo guhumeka no kureba.
  • Hari ibyago byo kuvukana ubumuga bwo mu mutwe nko kuviramo Autisme.
  • Abagabo bafite hejuru y’imyaka 45 bafite 14% by’ingaruka zo kubyara umwana utageze igihe.
  • Iyo imyaka igeze hejuru ya 50, ibyago byiyongera bikagera kuri 28%, umwana akaba ashobora kuvukana uburwayi bumugumaho igihe kirekire.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 bwerekanye ko buri myaka 10 umugabo yongeraho, ibyago byo kubyara umwana ufite Autisme bizamuka ku rugero rwa 21%.

N’ubwo umugabo ashobora gukomeza gutera inda kugeza akuze cyane, intanga ze ntiziba zigikora neza nk’uko byari bimeze akiri muto. Habaho impinduka mu myubakire ya DNA y’intanga (mutations génétiques) ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mwana uzavuka. Izi mpinduka ni zimwe mu byongera ibyago byo kuvukana ubumuga cyangwa izindi ndwara z’igihe kirekire.

Nk’uko byasobanuwe na Dr. Alfredo Canalini, Perezida w’Ihuriro ry’Abaganga b’Ubuganga bw’Inzira y’Inkari muri Brazil, nta muti uhari wo gukumira burundu izi ngaruka zijyanye n’imyaka. Gusa hari ibyafasha abagabo kurinda ubuzima bwabo bw’imyororokere:

  • Kwirinda kunywa itabi n’inzoga nyinshi.
  • Gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe.
  • Kurya indyo yuzuye kandi itunganyije neza.
  • Kwirinda stress ihoraho.
  • Gukora isuzuma ry’ubuzima mbere yo gufata icyemezo cyo kubyara.

Nk’uko byagarutsweho na Dr. Karla Giusti Zacharias, inzobere mu bijyanye n’irondoka mu bitaro bya Rede D’OR muri São Paulo, abagabo benshi bakuze baza bifuza kubyara, ariko ntibatekereze ku ngufu n’umwanya bizasaba mu kurera uwo mwana.

Ati: “Kubyara umwana si byo bigoye cyane – ahubwo ikibazo ni ukumurera. Guhindurira umwana imyenda, kumukinisha, kumwitaho igihe cyose – byose bisaba imbaraga n’umutima uhagaze neza.”

Yongeraho ko iyo umugabo amaze gusaza, aba yarakoze cyane mu buzima bwe, ashobora kuba arwaye cyangwa ananiwe, bigatuma kurera uwo mwana biba umutwaro utoroshye. Ni ibintu rero abagabo n’abagore bashakanye bakwiriye kuganiraho bihagije mbere yo gufata umwanzuro wo kubyara igihe bageze mu zabukuru.

Nubwo kubyara ari impano kandi bikaba uburenganzira, ni ingenzi cyane kwitekerezaho, kwiga ku ngaruka bishobora kugira ku buzima bw’umwana no ku bushobozi bwo kumurera. Imyaka si ikibazo cy’abagore gusa – n’abagabo bafite uruhare runini mu kurinda ejo hazaza h’abana babo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umuhanzikazi wari warihebeye Kitoko Bibarwa usigaye wibera mu Burayi
Next Article Itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rigenewe Abanyarwanda bose
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

Umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yiyahuye nyuma yo kubengwa n’umumotari yahaye amafaranga
AMAKURUUBUZIMA

Umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yiyahuye nyuma yo kubengwa n’umumotari yahaye amafaranga

Umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yapfuye bitunguranye aho bikekwa ko yiyahuye. Ibi byabaye mu ijoro ku wa…

1 Min Read
UBUZIMA

Ngoma: Abantu bataramenyekana bishe umukobwa w’imyaka 15 nyuma yo kumusambanya

Inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma ziri mu iperereza ku rupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 15, wari wagiye kwahira ubwatsi bw’inka,…

2 Min Read
UBUZIMA

Sobanukirwa bimwe mu bitera uburwayi bwo mu mutwe harimo n’urukundo

Mu buzima bwa muntu, hari byinshi ahura nabyo bishobora kumunezeza, ariko kandi ntibibura ko ahura n’ibimubabaza cyangwa bimugora, rimwe na…

5 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

OMS yaburiye Isi ku cyorezo gishya gishobora kwaduka vuba

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryaburiye ibihugu ko bikwiye kwitegura icyorezo gishya gishobora kwibasira Isi mu gihe cya…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?