Kuva ku munsi w’ejo wa 29 Mata 2025 mu gitondo, muri teritwari za Walungu, Kabare na Kalehe hari kubera imirwano itoroshye. Hari kumvamikanao imbunda ziremereye nk’uko Radio Okapi dukesha aya makuru ibitangaza.
Muri Teritwari ya Walungu ho, imirwano yabereye mu misozi miremire yo muri sheferi ya Kaziba. Bamwe mu baturage bagumye mu ngo, zabo bafunga bimwe ibikorwa by’ubukungu bisubikwa kugeza igihe agahenge kazagarukira.
Umwe muri abo baturage aganira n’ikinyamakuru Actualité yagize ati “Imirwano yatangiye saa kumi n’ebyiri z’igitondo, yongerera ubukana mu misozi miremire ya Kaziba irimo Nindi, Kabembe, Butuzi, Mwerwe, Budali na Lwashandja, aho abarwanyi ba AFC/M23 bakomereje muri Luhwindja.”
Abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho uherutse kwihuza n’ihuriro AFC, ubu uri mu misozi ya Minembwe nyuma y’urupfu rw’uwari umuyobozi wabo, Gen Michel Rukunda, wiciwe mu gitero cya drone muri Gashyantare 2025 ni ho babaye bakambitse.
Izi mpande zombi zikomeje gushyamirana mu gihe tariki ya 23 Mata, AFC/M23 na Leta ya RDC byagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano ku bufasha bwa Qatar.