Mu mukino ubanza wa ½ k’irangiza mu irushanwa rya UEFA Europa League ikipe ya Athletic Club de Bilbao yo mu gihugu cya Esipanye yari yakiriye Ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza ku kibuga San Mamés stadium maze ihatsindirwa ibitego 3 ku busa.
Ni umukino watangiye saa 21:00 zo mu Rwanda, amakipe yombi yatangiye yatakana maze ku munota wa 30 w’umukino umupira wari itanzwe na Harry Maguire Ugwa ku mutwe wa Manuel Ugarte nawe awoherereza Casemiro ahita atsinda igitego cya 1 cya Man U.
Bidatinze ku munota wa 37 Capiteni Bruno Fernandez atsinda igitego cya 2 kuri penaliti, ku ikosa ryari rikozwe na myugariro wa Bilbao Dani Vivian kuri Rasmus Højlund, Vivian ahita anahabwa ikarita itukura, ubwo umusifuzi yasubiragamo amahusho ya VAR.
Ku munota wa nyuma w’igice cya mbere (45) Bruno Fernandez yongeye gusonga Bilbao aterekamo igitego cya gatatu ndetse umukino uhita urangira utyo.
Abafana ba Bilibao bagaragaje ko batishimiye imisifurire y’uyu munsi dore ko umukino wari wasifuwe n’umunya Noruveje Espen Eskås.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe taliki 08 Gicurasi 2025 kuri sitade Old Trafford mu mugi wa Manchester mu Bwongereza Saa 21:00.





