igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Gen Maj. Nzambe wari ufunzwe azira guhunga umutwe witwaje intwaro wa M23 yitabye Imana
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Gen Maj. Nzambe wari ufunzwe azira guhunga umutwe witwaje intwaro wa M23 yitabye Imana
AMAKURU

Gen Maj. Nzambe wari ufunzwe azira guhunga umutwe witwaje intwaro wa M23 yitabye Imana

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 17, 2025 3:30 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Gen Maj. Alengbia Nyitetessya Nzambe Dieu Gentil wari mu bofisiye bakuru mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafunzwe bazira guhunga umutwe witwaje intwaro wa M23, yapfuye.

Uyu musirikare yahoze ari umuyobozi w’akarere ka gisirikare ka 34 ubwo abarwanyi ba M23 bafataga

Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mpera za Mutarama 2025.Icyo gihe, Gen Nzambe hamwe na bamwe mu bofisiye bavuye i Goma, bahungira mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho “bagiye kwisuganya” kugira ngo bazigaranzure M23.

Abandi basirikare bashinjwe guhunga ni Brig Gen Danny Tene Yangba wari umujyanama mu by’umutekano wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru na Brig Gen Papy Lupembe wari umuyobozi wa Brigade ya 11.

Ba Komiseri bakuru muri Polisi ya RDC: Ekuka Lipopo Jean-Romuald wahoze ari Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru na Mukuna Tumba Eddy Léonard na bo bashinjwe guhungira i Bukavu, bakoresheje ubwato bwite.

Byamenyekanye ko Gen Nzambe yapfuye mu rukerera rwo kuri uyu wa 16 Mata gusa ntibizwi niba yapfiriye muri gereza ya gisirikare ya Ndolo yari afungiwemo cyangwa se niba yari mu bitaro. Icyamwishe na cyo ntikiratangazwa.

Amakuru y’urubanza rw’aba basirikare n’abapolisi ntiyari akimenyekana nyuma y’aho tariki ya 20 Werurwe urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa rufashe umwanzuro wo kubaburanisha mu muhezo mu rwego rwo kwirinda kumena amabanga y’umutekano.

Gen Nzambe na bagenzi be bagejejwe mu rukiko bwa mbere tariki ya 13 Werurwe. Abanyamategeko babo basabaga ko bafungurwa by’agateganyo mu gihe baburana, basobanura ko bafunzwe mu buryo bubi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Bushinwa: Umwana w’imyaka irindwi yahawe umutima w’umukorano muto ku Isi
Next Article Umugabo waciye mu rihumye abashinzwe kurinda Perezida Museveni yemeye icyaha cyo gushaka ku mwica
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Muyaya abona kujya I Goma kwa Kabila ari ubugambanyi

Taliki 18 Mata 2025, ni bwo Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yageze i Goma…

1 Min Read
AMAKURU

Cardinal Kambanda agiye kugira uruhare mu gushiraho umupapa musha

Cardinal Antoine Kambanda ari mubazagira uruhare mu gutora umupapa uza gusimbura Papa Francis witabye imana azize uburwayi bw'ibihaha. Cardinal Antaine…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC, bwahagaritse umutoza wa yo Seninga Innocent

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC, bwahagaritse umutoza wa yo, Seninga Innocent kubera imyitwarire mibi irimo kuva mu mwiherero mu ijoro.…

2 Min Read
AMAKURU

Papa Leo XIV yatangiye urugendo rwe rw’ubuyobozi bwa Kiliziya n’isengesho rikomeye

Papa Leo XIV yasomye Misa ye ya mbere nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yose, ibera muri Bazilika ya Sainte…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?