igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Gen Muhoozi Kainerugaba yashimye ubufatanye UPDF na RDF bafitanye, mu gihe Gen Mubarakh Muganga yatanze amasomo ya gisirikare muri UPDF
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Gen Muhoozi Kainerugaba yashimye ubufatanye UPDF na RDF bafitanye, mu gihe Gen Mubarakh Muganga yatanze amasomo ya gisirikare muri UPDF
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Gen Muhoozi Kainerugaba yashimye ubufatanye UPDF na RDF bafitanye, mu gihe Gen Mubarakh Muganga yatanze amasomo ya gisirikare muri UPDF

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 11, 2025 2:21 am
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’ingabo z’igihugu cya Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bongeye gushimangira ubufatanye bukomeye bw’ibihugu byabo mu rwego rwa gisirikare

Abajenerali bombi basangiye ifunguro rya nimugoroba muri Hoteli Lake Victoria Serena muri Kigo, aho Gen Kainerugaba yashimye umubano w’ingabo umaze igihe kinini hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Yashimiye ubufatanye burambye ubuyobozi bwa Perezida Yoweri Museveni na Perezida Paul Kagame bafitanye na bo hagati yabo nk’abakuru b’ibihugu

Gen Kainerugaba yagize ati: “Uganda n’u Rwanda ntabwo bihana imbibi gusa, ahubwo biri mu cyerekezo kimwe cy’amahoro, umutekano n’iterambere mu karere.”

Yashimangiye akamaro ko kwizerana n’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano mu karere.


Gen Muganga, wari muri Uganda gutanga gutanga amasomo ya gisirikare muri UPDF i Kimaka, muri Jinja, yashimye cyane iki gihugu uko cyamwakiriye.

Yagize ati: “Muri Uganda mpafata nko murugo ha Kabiri”  

Yongeyeho ko kugaruka i Kimaka byari urukumbuzi rukomeye ndetse bisobanuye byinshi kuko ari ho yatangiriye imirimo ya gisirikale.

Ni igkorwa kitabiriwe n’abayobozi bakuru bashinzwe umutekano muri Uganda barimo Komanda w’ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Kayanja Muhanga, umugenzuzi mukuru wa polisi Abbas Byakagaba, n’abasirikare bakuru bo muri UPDF, abapolisi ba Uganda, ndetse n’ikigo gishizwe amagereza muri Uganda. Gen Muganga yari aherekejwe na Brig Gen Ronald Rwivanga wo mu ngabo z’u Rwanda.

Impade zombi ziyemeje kurushaho kunoza ubufatanye bwa gisirikare mu kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, amahugurwa, no guhana amakuru, basobanura ko ubufatanye bwabo ari umusingi w’amahoro n’ubufatanye mu karere.

Uru ruzinduko rugaragaza kunoza umubano w’ibihugu byombi, Uganda n’u Rwanda kandi byerekana ko hashyizwemo ingufu mu gushimangira uburyo bwo kurinda umutekano mu karere k’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rutsiro: Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya Coaster 2 zagonganye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Gen Muhoozi Kainerugaba yashimye ubufatanye UPDF na RDF bafitanye, mu gihe Gen Mubarakh Muganga yatanze amasomo ya gisirikare muri UPDF
May 11, 2025
Rutsiro: Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya Coaster 2 zagonganye
May 11, 2025
Yicaye ku gatebe k’abasimbura NTWARI Fiacre n’Ikipe ye ya Kaizer Chiefs begukanye Nedbank Cup
May 11, 2025
Umuvumo uvuyeho Harry Kane ateruye igikombe cya mbere mu mateka
May 11, 2025
Umwana w’Imyaka 7 Witwa Tumukunde Elia Apfuye Azize Umwuzure mu Murenge wa Gataraga
May 10, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

RIB yatangaje ko yafashe Turahirwa Moses watangije Moshion

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Turahirwa Moses, washinze kandi ayobora inzu y’imideli ya Moshions, akekwaho icyaha cyo gukoresha…

1 Min Read
AMAKURU

Ubushinwa bwarahiriye kurwana na Amerika intambara y’ubucuruzi kugeza ku mwuka wa nyuma

Leta y’u Bushinwa yatangaje ko idateze gukuraho umusoro wa 34% yashyize ku bicuruzwa bituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Abanyarwandakazi bane bafungiye mu Burundi bashinjwa kuba intasi

Abagore bane b’Abanyarwanda bamaze amezi abiri bafungiye i Gitega, mu Burundi, nyuma yo gufatwa bashinjwa kuba intasi. Aba bagore bavuga…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abagore babiri barembeye mu bitaro nyuma yo kunywa imiti yongera akanyabugabo kugira ngo bemeze umugabo wabo

Abagore babiri bahuje umugabo batuye mu gace ka Dakwa muri Bwari Area Council y’Umujyi wa Abuja, bajyanywe mu bitaro nyuma…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?