igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Guverinoma y’u Rwanda mu bufatanye bushya n’isosiyete E7 Group yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Guverinoma y’u Rwanda mu bufatanye bushya n’isosiyete E7 Group yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda mu bufatanye bushya n’isosiyete E7 Group yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 7, 2025 5:58 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

U Rwanda rwagiranye amasezerano mashya na sosiyete yo mu bihugu by’abarabu iyi sosiyete ikaba izwi cyane mu gutanga service y’icapiro

Ku wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi 2025, Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’isosiyete E7 Group, ikorera muri Abu Dhabi mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. E7 Group izobereye mu gutanga serivisi z’icapiro ritekanye no gukora ibikoresho bifunika ibicapiro, bishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.

Nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ubu bufatanye buzageza ku kubakwa uruganda rw’icapiro rya kijyambere mu Rwanda. Uru ruganda ruzafasha kunoza uburyo serivisi za Leta zitangwa, ndetse runashyigikire intego yo guhindura u Rwanda icyicaro cy’iterambere ry’inganda mu karere.

Isosiyete ya E7 Group izajya itanga serivisi z’icapiro ku rwego rwo hejuru harimo gucapa ibinyamakuru, ibitabo, udutabo tw’inkuru (magazines) ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu burezi. Iyi sosiyete ifasha kandi abanditsi n’abacuruzi kubona serivisi z’icapiro ku giciro gito ariko zinoze.

Umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga, n’abandi bayobozi bakomeye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa Ababikira rikomeje kugirwa ibanga muri Kiliziya Gaturika
Next Article Uganda: Amatora ya NRM yinjiriwe n’Abanya-Kenya biba ngombwa ko asubikwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko
May 18, 2025
Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyanza: Umukecuru w’imyaka 65 yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umukazana we

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umukecuru w’imyaka 65, ukurikiranyweho icyaha cyo…

1 Min Read
AMAKURU

Umuturage wo mu Karere ka nyanza yabonye Grenade ayitiranya n’iteke

Mu murenge wa Nyagisozi, mu kagari ka Rurangazi, umudugudu wa Kigarama, umuturage witwa Habinshuti Elistarco w’imyaka 61 yabonye igisasu cyo…

1 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Pasiteri wo muri Kenya Afatiwe ku Mupaka Atwaye Inzoka mu Gikapu, Asobanura ko Ayikuye mu Masengesho yo Gukiza Amadayimoni

Pasiteri Fanish Ramsey Maloba, w’imyaka 26 ukomoka muri Kenya, yafatiwe ku mupaka wa Malaba uhuza Kenya na Uganda atwaye inzoka…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

MIGI yahagaritswe na FERWAFA mu mupira w’amaguru mu Rwanda umwaka 1

Komisiyo Ngengamyitwarire ya FERWAFA, tariki ya 22 Werurwe 2025 yagaritse Umutoza Wungirije wa Muhazi United, Mugiraneza Jean Bapiste ’Migi’, umwaka…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?