igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Hagiye hanze itariki nyirizina papa mushya azatorerwaho
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Hagiye hanze itariki nyirizina papa mushya azatorerwaho
AMAKURU

Hagiye hanze itariki nyirizina papa mushya azatorerwaho

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 28, 2025 5:40 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Inama y’Abakaridinali igomba gutorwamo Umushumba Mukuru mushya wa Kiliziya Gatolika, usimbura Papa Francis witabye Imana, iteganyijwe ku wa 7 Gicurasi 2025. Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Mata 2025, mu nama y’abakaridinali yabereye i Roma. Iyo nama, izwi nka ‘Conclave’, izabera muri Chapelle Sistine iri i Vatican.

Nk’uko bisanzwe, Papa mushya atorwa n’abakaridinali batarengeje imyaka 80, kandi ubu hari abakaridinali 138 bafite imyaka itajyanye no kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Bose hamwe, n’abasigaye, baragera kuri 240. Gusa, mu gihe cyo gutora, hitabwa ku kuba abemerewe gutora badarengeje 120.

Conclave ntiyemerewe kurangira hakiri kare, ahubwo abakaridinali baguma muri Chapelle Sistine bakora amatora inshuro enye ku munsi – kabiri mu gitondo na kabiri nyuma ya saa sita – kugeza habonetse umukandida wagize amajwi ⅔ y’abatoye. Iyo iyo ntera itagezweho mu matora 33, hafatwa abakandida babiri bagize amajwi menshi maze hagakorwa itora ryihariye hagati yabo bombi, ugira amajwi menshi akaba ari we utorerwa kuba Papa.

Mu gihe amatora akomeje, abakirisitu benshi bateranira ku mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero bategereje amakuru. Iyo amatora abaye ariko Papa mushya ntaboneke, impapuro z’amatora zicagagurwaho zigatwikwa hifashishijwe irangi ry’umukara, maze hakazamuka umwotsi w’umukara ugaragaza ko nta watoranyijwe. Iyo Papa amaze gutorwa, impapuro zitwikirwa irangi ry’umweru, hakazamuka umwotsi w’umweru, ikimenyetso cy’uko Umushumba Mushya abonetse.

Nyuma y’itora, Umuyobozi w’Inama y’Abakaridinali asohoka ku ibaraza ry’iyo bazilika, agatangaza mu rurimi rw’Ikilatini amagambo ati “Habemus Papam” – bivuze ngo “Dufite Papa” – akavuga amazina ya Papa mushya ndetse n’izina yihitiyemo. Papa mushya ahita yambara ikanzu yera, agasohokera ku baraza aho akiriza ijambo rye rya mbere abakirisitu Gatolika bazaba bamaze kumwakira nk’Umuyobozi wabo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Mushiki wa Gitwaza nyuma yo kwitwa intumwa ya satani RIB yabyinjiyemo ngo irebe ayo magambo niba atagize icyaha
Next Article Kicukiro: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi ibyarimo birakongoka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025
Burundi: Imirambo y’abagabo bambaye impuzankano z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasanzwe mu mugezi wa Rusizi
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Félix Tshisekedi ategerejwe i Washington

Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ategerejwe i Washington kuri uyu wa Kane, itariki ya 1…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

U Bushinwa: abantu 22 baburiye ubuzima mu nkongi y’umuriro

Ni inkongi yabaye kuri uyu wa Kabiri, yibasiye resitora iri mu Mujyi wa Liaoyang, mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Bushinwa, ihitana…

1 Min Read
AMAKURU

Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu yafashwe mpiri na Twirwaneho

Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, yafatiwe mpiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

3 Min Read
AMAKURUIKORANABUHANGA

RISA yagaragaje imbogamizi ikomeye idindiza umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Bagamba Muhizi Innocent, yagaragaje imbogamizi zagiye zikoma mu nkokora umushinga…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?