Umutwe wa Hamas watangaje ko ugiye kurekura imbohe y’umunya-Israel ariko ifite ubwenegihugu bwa Amerika hagamijwe kwerekana ubushake mu gushakira amahoro akarere.
Iki cyemezo Hamas igifashe mbere gato y’uko Perezida wa Amerika Donald Trump ateganya gusura Akarere k’u Burasirazuba bwo Hagati ku wa 13 Gicurasi 2025.
Mu bihe bishize umwe mu bayobozi ba Hamas yabwiye BBC ko hari abayobozi ba Amerika bagiranye ibiganiro muri Qatar.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byahakanye iby’ubwumvikane bwo kurekura imbohe, bivuga ko bakomeje gukaza ibitero kuri uyu mutwe bityo ko baba bashatse kurekura imbohe yitwa Edan Alexander kubera ibitero bikaze bibarembeje.
Uyu musore wavukiye i Tel Aviv agakurira muri Leta ya New Jersey yari mu basirikare barwanira ku butaka ku mupaka wa Gaza ubwo igitero cya Hamas cyagabwaga ku wa 7 Ukwakira 2023 na we afatwa bugwate.
Mu bantu 251 Hamas yatwaye bivugwa 24 muri bo bakiri bazima, na ho batanu mu bafashwe bafite ubwenegihugu bwa Amerika ariko Edan Alexander akaba ari we wari usigaye ari muzima gusa.
Hamas ivuga ko kurekura Edan Alexander, biri mu nzira yo gushaka uko hagerwa ku masezerano y’amahoro arambye, Israel igafungura inzira ku biribwa, imiti n’ubutabazi bimaze iminsi 70 byarahagaze.