igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
AMAKURUMU MAHANGA

Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 12, 2025 10:15 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umutwe wa Hamas watangaje ko ugiye kurekura imbohe y’umunya-Israel ariko ifite ubwenegihugu bwa Amerika hagamijwe kwerekana ubushake mu gushakira amahoro akarere.

Iki cyemezo Hamas igifashe mbere gato y’uko Perezida wa Amerika Donald Trump ateganya gusura Akarere k’u Burasirazuba bwo Hagati ku wa 13 Gicurasi 2025.

Mu bihe bishize umwe mu bayobozi ba Hamas yabwiye BBC ko hari abayobozi ba Amerika bagiranye ibiganiro muri Qatar.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byahakanye iby’ubwumvikane bwo kurekura imbohe, bivuga ko bakomeje gukaza ibitero kuri uyu mutwe bityo ko baba bashatse kurekura imbohe yitwa Edan Alexander kubera ibitero bikaze bibarembeje.

Uyu musore wavukiye i Tel Aviv agakurira muri Leta ya New Jersey yari mu basirikare barwanira ku butaka ku mupaka wa Gaza ubwo igitero cya Hamas cyagabwaga ku wa 7 Ukwakira 2023 na we afatwa bugwate.

Mu bantu 251 Hamas yatwaye bivugwa 24 muri bo bakiri bazima, na ho batanu mu bafashwe bafite ubwenegihugu bwa Amerika ariko Edan Alexander akaba ari we wari usigaye ari muzima gusa.

Hamas ivuga ko kurekura Edan Alexander, biri mu nzira yo gushaka uko hagerwa ku masezerano y’amahoro arambye, Israel igafungura inzira ku biribwa, imiti n’ubutabazi bimaze iminsi 70 byarahagaze.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
Next Article Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko
May 18, 2025
Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Rulindo: Alain Mukuralinda yashyinguwe mu cyubahiro

Ku wa 10 Mata 2025, mu Karere ka Rulindo habereye imihango yo gusezera bwa nyuma no gushyingura Alain Mukuralinda, wari…

1 Min Read
AMAKURU

Nigeria: Abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero cyahitanye abantu banashimuta abaturage benshi

Abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero cyahitanye abantu ku mudugudu wa Kuru-Kuru mu Karere ka Maru muri Leta ya…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yategetse ko Gereza ya Alcatraz yongera gufungurwa

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye gufungura bundi bushya Gereza ya Alcatraz, imwe mu…

2 Min Read
AMAKURU

Uganda: Umugore w’imyaka 43 yishe umugabo we ahita amuhamba munsi y’igitanda

Mu gace kitwa Kaniga I, mu karere ka Buhweju, Rwengwe mu gihugu cya Uganda, haravugwa inkuru iteye ubwoba y’umugore w’imyaka…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?