U Burusiya bwatangaje ko bwafunze by’agateganyo ibibuga by’indege bine biherereye mu Murwa Mukuru Moscow kubera ibitero bya ‘drone’ Ukraine yagabye muri uyu mujyi mu minsi ibiri yikurikiranya.
Umuyobozi w’Umujyi wa Moscow, Sergei Sobyanin, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko nibura drones 19 za Ukraine zarashwe mbere y’uko zigera mu mujyi aho zari ziturutse mu byerekezo bitandukanye.
Yavuze ko bimwe mu bisigazwa by’izo ndege byaguye muri imwe mu mihanda y’ingenzi yinjira mu mujyi wa Moscow, ariko nta muntu n’umwe wahitanywe nabyo.
Kugeza ubu Ukraine ntacyo irabivugaho, ariko Umuyobozi w’umujyi wa Kharkiv yavuze ko u Burusiya nabwo bwagabye ibitero by’indege zitagira abapilote muri uwo mujyi mu ijoro ryakeye, ndetse no muri Kyiv, aho byahitanye umuntu umwe bikanasenya ibikorwaremezo by’abasivile.
Ni ijoro rya kabiri ryikurikiranya u Burusiya butangaza ko Ukraine yagabye ibitero bya drone, aho mu ijoro ryakeye, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko yarashe drone 26 zoherejwe na Ukraine.
Mu gihe ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zombi bitaragerwaho ibihugu byombi bikomeje kugabanaho ibitero bya hato na hato.
Ibibuga by’indege byari byafunzwe byaje gufungurwa nyuma y’amasaha make.