igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC na M23 byasubitswe mu buryo butunguranye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC na M23 byasubitswe mu buryo butunguranye
AMAKURUMU MAHANGA

Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC na M23 byasubitswe mu buryo butunguranye

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 9, 2025 3:13 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ibiganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na M23 byari biteganyijwe kubera i Doha, muri Qatar, kuru uyu wa Gatatu tariki ya 9 Mata 2025, byasubitswe, nk’uko byemejwe n’impande zombi ku makuru yatanzwe na Reuters. Nta mpamvu yatangajwe ku isubikwa ry’iyi nama kandi nta tariki nshya yatangajwe.

Iyi nama yari ikurikiye indi yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, yari iya mbere hagati y’impande zombi kuva M23 yigarurira imijyi ikomeye mu burasirazuba bwa Congo.

Bivugwa ko impande zombi zari zitarabona ubutumire kugeza ku wa Mbere, umwe mu bayobozi ba Leta ya Congo avuga ko “ari ikibazo cy’imitegurire.”

Ibi biganiro byabaye nyuma y’igihe gito Leta ya Qatar mu kwezi gushize, ihuje Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi, na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu biganiro byasabiwemo ko imirwano ihagarara, n’ubwo atariko byagenze.

Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu by’i Burengerazuba bikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23, mu gihe u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma ibyo birego rugashinja Kinshasa gukorana na FDLR, umutwe ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Igisenge cy’akabyiniro cyasenyutse gihitana abantu 98, abandi 160 barakomereka
Next Article Akabyiniro kishe abarenga 98 mu gihe 100 bakomeretse bikomeye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bashunga Abouba wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports aravugwaho kwiyitirira impunzi kugira ngo abone ubwenegihugu mu Budage
June 1, 2025
Palestina: Abantu 21 bapfiriye mu muvundo w’abashakaga inkunga muri Gaza, abandi 175 barakomereka bikabije
June 1, 2025
Gicumbi: “Ntituzongera kwitiranya abanyerondo n’abajura” Abaturage bashimira gahunda nshya y’umutekano
June 1, 2025
BNR yashyizeho amabwiriza mashya akumira ikoreshwa ry’amadevize imbere mu gihugu
June 1, 2025
Ikipe ya Pyramids FC yegukanye igikombe cya mbere cya CAF Champions League mu mateka
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Musanze: Inzu y’ubucuruzi yahiye irakongoka yose

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025, inkongi y'umuriro yaturutse kuri gaz yaturitse mu…

2 Min Read
AMAKURU

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yagaye abagifite ingenga bitekerezo ya jenoside

Cardinal Kambanda yanenze amahanga yishakira inyungu aho kwimakaza ukuri no gukura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Hashize imyaka…

2 Min Read
AMAKURU

Minisitire w’intebe, Dr. Ngirente yasabye Abanyarwanda gusigasira ubumwe bwabo n’umutekano

Dr. Ngirente yabwiye abanyarwanda bose gusigasira ubumwe bwabo kandi ko jenoside itazasubira ukundi ku butaka bw'u Rwanda. Ubwo minisitire w'intebe…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Museveni ashinja ibihugu byo mu Burengerazuba gukongeza intambara muri Ukraine

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye kugaragaza ibitekerezo bye ku ntambara ikomeje kubera muri Ukraine, aho yashinje ibihugu byo…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?