Iran na Amerika bagiranye ibiganiro ku wa 19 Mata 2025 i Roma mu Butaliyani biyemeza gukomeza ibiganiro byerekeye ikorwa ry’intwaro kirimbuzi.
Abbas Araqchi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran,yaganiriye n’intumwa ya Prezida Trump Steve Witkoff, bahuzwa n’umuyobozi wo muri Oman mu gihe cy’amasaha 4
Abbas Araqchi yatangarije Televiziyo y’igihugu ko ibiganiro byabo bagenze neza ibiganiro byagenze neza.
Yagize ati “Twabashije kumvikana ku ngingo zimwe n’intego zitandukanye kandi byarangiye twumvikanye. Twemeranyije ko ibiganiro bizakomeza bikagera ku cyiciro gikurikira, ahazaba inama yok u rwego rw’inzobere izabera muri Oman ku wa Gatatu. Izi nzobere zizategura neza umurongo w’amasezerano.”
Nyuma y’ibi Hateganyijwe kongera guhura kw’aba bayobozi ku mpande zombi bagahurira muri Oman kureba niba ibyo bemeranyije ari byo inzobere zakoze
Amerika na yo yahamije ko ibiganiro byabereye i Roma byagenze neza kandi bemeranyije kuzabikomeza mu gihe gito kiri imbere.