Kuri uyu wa Kane, itariki ya 1 Gicurasi 2025, ibisasu bya rutura biturutse mu mutwe wa Rapid Support Forces (RSF) byibasiye ingoro ya Perezida wa Sudani iherereye i Khartoum rwagati, mu gitero cya kabiri nk’iki mu cyumweru.
RSF imaze imyaka ibiri irwana n’ingabo, yakoresheje “imbunda ziraswa mu ntera ndende” iri muri al-Salha, mu majyepfo ya Omdurman, umujyi w’impanga ya Khartoum, nkuko aya makuru yabitangajwe na AFP avuga. Nta muntu byahitanye wahise atangazwa.
Ku wa Gatandatu, RSF yarashe icyicaro gikuru cy’ubuyobozi bukuru bw’ingabo mu mujyi wa Khartoum rwagati na none ikoresheje imbunda za rutura, nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare abitangaza.
Ibyo bitero bibaye nyuma y’ibyumweru ingabo zimaze kwirukana abarwayi ba Rapid Support Forces mu mujyi wa Khartoum rwagati, bari barigaruriye igihe intambara yatangiraga muri Mata 2023.