Karidinali Robert Francis Prevost wo muri Amerika yatorewe kuba papa wa 267 Nyuma y’amatora y’abakaridinali yabaye inshuro 3 zose asise Kiliziya gaturkika ku isi ifite Papa leo XIV.
Karidinali Prevost, afite imyaka 69, kuko yavutse 14 nzeri 1955 akaba akomoka mugi wa chicago, muri leta ya Illinois, ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika ni papa wa mbere ukomoka aha. Izina ry’ubushumba ubu ni papa wa Leo XIV.
Mu byo yakoze harimo kuba yarabaye umumisiyonari muri Amerika y’Epfo kandi yaherukaga kuba umuyobozi w’ibiro by’iyogezabutumwa bya Vatikani. Mu mirimo azakora azashingira ku mavugurura Papa Fransis yasize mbere yo kwitaba Imana.
Yakoze imyaka icumi i Trujillo, muri Peru, nyuma aza kugirwa umwepiskopi wa Chiclayo, undi mujyi wa Peru, aho yakoreye kuva 2014 kugeza 2023. Prevost ifite kandi pasiporo ya Peru ndetse yabaye umuturage wa Peru kuva mu 2015.
Mu kiganiro na Vatikani News nyuma gato yo kuba umuyobozi wa Dicasteri y’Abepiskopi, Prevost yagize ati: “Ndacyibwira ko ndi umumisiyoneli. Umuhamagaro wanjye, kimwe n’uw’umukristo wese, ugomba kuba ubumisiyoneli, kwamamaza Ubutumwa bwiza aho umuntu ari hose.”
Kuri ubu idimi abasaha kuvuga neza ku buryo azikoresha mu iyogezabutumwa ni Icyongereza, Icyesipanyolo, Igitaliyani, Igifaransa, n’Igiporutugali, gusa ashobora gusoma byonyine Ikilatini n’Ikidage.
Kuri uyu mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 08 Gicurasi 2025, i Vatican hejuru ya Chapele ya Sistine hazamutse umwotsi w’umweru, bivuze ko Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi yabonetse.
Karidinali Protodeacon Dominique Mamberti, niwe watangaje ko Papa mushya yabonetse.
Yagize ati: “N’umunezero mwinshi ndabamenyesha ko dufite Papa. Nyiricyubahiro Nyagasani Robert Francis Karidinali w’Itorero ryera wafashe izina Leo XIV.”
Papa abonetse nyuma y’uko amatora y’ejo ku wa 07 Gicurasi no mu gitondo cy’uyu wa kane hazamautse umwotsi w’umukara, usobanuye ko yari ataraboneka.
Papa Leo XIV asimbuye Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata 2025 azize indwara z’ubuhumekero yari amarenye iminsi.