Icyiciro cya karindwi cy’ibikoresho by’ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zakoreshaga zihangana n’umutwe wa M23, cyacyuwe binyujijwe mu Rwanda.
SAMIDRC yatangiye gucyura ibikoresho byayo tariki ya 29 Mata 2025, hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) tariki ya 13 Werurwe 2025, cyo guhagarika ubutumwa bwayo.
Muri iki cyiciro hatashye amakamyo 35 atwaye ibikoresho by’intambara, byanyujijwe mu Rwanda, bigakomereza muri Tanzania.
Mu masaha ashyira saa 16h00’ z’umugoroba wo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2025, imodoka zitwaye ibi bikoresho by’intambara bitwikiriye amahema, ni bwo zahagurutse ahazwi nko mu Rugerero mu Karere ka Rubavu zikomeza zerekeza Musanze-Kigali.
Abasirikare bagize SAMIDRC abenshi muri bo baracyari mu bigo byabo i Goma no mu nkengero za Sake, amakuru ahari ni uko bazataha ibikoresho byabo bimaze gushira muri iki gihugu.
Tariki ya 19 Gicurasi 2025, mu masaha y’ijoro nibwo icyiciro cya gatandatu cy’ibikoresho bya SAMIDRC cyaherukaga kunyuzwa mu Rwanda.
