Mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye ku wa 26 Mata 2025, aho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC yanyagiye Rutsiro FC ibitego 5-0, Umutoza wa Rutsiro FC, Gatera Moussa, yatangaje ko imyitwarire y’abakinnyi be mu kibuga yamutunguye ndetse ahubwo agiye gukora iperereza arebe icyaba cyarabiteye.
Yagize Ati “Nanjye sinzi ibintu byabaye, ibintu byose twateguye nta na kimwe nabonye. Sinzi ibyo nababwira kuko ubu nta bwenge mfite. Navuga ko abasore banjye uyu munsi bantengushye.”
Umutoza ubwe yemeje ko kubera imyitwarire y’abakinnyi be, bishoboka ko hari abitsindishije ku bushake, bityo agomba gukora iryo perereza.
Yagize Ati “Birashoboka kuko niba umukinnyi afite umupira akawuha uwo bahanganye akadutsinda igitego, ukabona umuntu ari gucenga mu rubuga rw’amahina, ibyo bintu ntabwo njya mbyigisha. Gukeka ntabwo byabura ariko sinabijyamo cyane kuko gukeka ibyo utazi na byo ntabwo ari byiza. Abakinnyi nta kintu na kimwe bari kuvuga kuko icyo nakoze ni ukubatuka no kubabwira uko mbyumva. Ndababaye mu buzima.”
Umutoza Gatera yatangaje ko igihe byagaragara ko hari ababigizemo uruhare, byaba ari ibikomeza kwangiza umupira w’amaguru bikadindiza iterambere ryawo n’ubunyamwuga buke.