Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Mata 2025, imirwano ikomeye irimo gukoresha intwaro ziremereye yadutse mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), by’umwihariko mu turere twa Walungu, Kabare na Kalehe. Iyo mirwano ihuje umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe y’abitwaje intwaro yitwa Wazalendo, yateje impagarara n’ihungabana rikomeye mu baturage batuye muri utwo duce.
Amakuru aturuka muri ako karere yemeza ko kuva mu gitondo cya kare, mu gace ka Kaziba gaherereye muri Teritwari ya Walungu, humvikanye urusaku rukomeye rw’imbunda nto n’iziremereye, ibintu byateye ubwoba n’umutekano mucye mu baturage.
Bitewe n’ayo makuru, biravugwa ko inyeshyamba za AFC/M23 zari zavuye mu duce twa Nyangezi zinyuze i Mushenyi, mu mpera z’icyumweru gishize, zagabye ibitero bikomeye ku birindiro by’ingabo za FARDC ndetse n’imitwe ya Wazalendo isanzwe yunganira igisirikare cya Leta.
Iyo mirwano, nk’uko bitangazwa n’inkuru dukesha urubuga mediacongo.net, yahungabanyije ubuzima bw’abaturage, isubika ibikorwa by’ishuri, ubucuruzi, ubuhinzi n’indi mirimo isanzwe y’ubukungu, cyane cyane mu bice by’icyaro aho abaturage benshi bari batunzwe n’isoko n’ubuhinzi bwa gakondo. Abaturage benshi bahungiye mu bihuru no mu misozi kugira ngo barokoke.
Mu zindi ntara zagabweho ibitero harimo Kabare na Kalehe, aho mu mijyi nka Kabamba, Kasheke ndetse no mu bice byo mu misozi bizwi nka Hauts Plateaux ya Kalehe, hongeye kumvikana intwaro ziremereye mu mirwano hagati ya M23 na FARDC. Ibyangiritse ni byinshi muri ibyo bice, birimo inyubako z’ubucuruzi, amashuri n’inzu z’abaturage.
Amakuru kandi yemeza ko inyeshyamba za M23 zaturutse i Kaziba zikomeje urugendo zerekeza mu misozi ya Minembwe, mu karere ka Fizi, aho bivugwa ko zishaka gucengera izindi nyeshyamba zihafite ibirindiro, ndetse zinashaka kwigarurira agace ka Luhwinja, kazwiho kuba icyicaro cya sosiyete icukura zahabu ya Twangiza Mining.
Muri Teritwari ya Kalehe, cyane cyane ahitwa Bushaku, naho habaye imirwano ikaze kuri uwo munsi wa Kabiri, aho inyeshyamba za M23 zongeye guhangana na Wazalendo. Uwo murongo w’intambara uri mu majyaruguru y’intara wiyongera ku yindi mirongo iri mu majyepfo n’iyo hagati, bigaragaza ko igitutu cy’imirwano kiri kwiyongera mu buryo bukabije.
Imibare y’abaturage bimuwe cyangwa bahungabanyijwe n’iyo mirwano ntiramenyekana neza, ariko abatangabuhamya bavuga ko hari ubwoba bukabije mu baturage, benshi bakaba barataye ibyabo bahunga imisozi no mu mashyamba.
Ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo bikomeje gukomera n’ubwo hari ibikorwa binyuranye byo gushaka amahoro bikomeje gukorwa n’umuryango mpuzamahanga n’ibihugu by’ibituranyi. Uko gukaza imirwano mu bice bya Kivu y’Amajyepfo ni ikimenyetso cy’uko urugendo rwo kugera ku mahoro arambye rugihangayikishije.