igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Imirwano ya Wazalendo n’ingabo za RDC yongeye kumvikana
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Imirwano ya Wazalendo n’ingabo za RDC yongeye kumvikana
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Imirwano ya Wazalendo n’ingabo za RDC yongeye kumvikana

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 1, 2025 5:48 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Mu Ntara ya kivu y’Amajyepfo aho Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikorera zakozanyijeho n’abo mu mutwe witwaje intwaro wa Mai Mai Makanaki nawo ukorera mu mutwe witwaje intwaro wa Wazalendo.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Actualité cyo muri RDC, ni ihangana ryabereye mu gace ka Kasenga na Kakombe muri teritwari ya Uvira mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Gicurasi 2025.

Abaganiriye n’itangazamakuru bahatuye bagaragaje ko impande zombi ziri kurwanira kwigarurira ibice, kuko mbere yo guhangana, ingabo za RDC zari zabanje kwinjira muri utu duce mu kandi  Wazalendo no yo ishaka kuhagenzura.

Umuturage umwe yabwiye umunyamakuru ati “Kuva ejo ku mugoroba, twabonye abasirikare ba FARDC bajya ku bwinshi muri Kakombe na Kasenga. Kuva mu gitondo, batangiye kurasana na Wazalendo.”

Wazalendo yagabye ibitero bikomeye ku ngabo za RDC, ku itariki 25 Mata, bitewe no kutumvikana ku buryo impande zombi zigomba kwitwara mu gihe bagihuje umugambi wo kurwanya AFC/M23.

Umuvugizi w’ibikorwa by’ingabo za RDC muri Kivu y’Amajyepfo, Lt Marc Elongo, yasobanuye ko byatewe n’uko n’uburakari bwa Wazalendo kuko abasirikare ba Leta bavuye mu birindiro bari bafite muri Katongo, bakajya muri teritwari ya Fizi.

Uku gushyamirana kuri kugaragara mu gihe tariki ya 23 Mata, Leta ya RDC na AFC/M23 bisinyiye i Doha muri Qatar amasezerano y’agahenge.

Ni ibiganiro Abahagarariye Wazalendo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru batumva na gato, kuko ngo na bo bakabaye babyitabira babitumirwamo bakagira uruhare mu gufata imyanzuro.

Bityi Assa Paluku Mahamba uhuza ibikorwa bya Wazalendo mu gice cy’amajyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru we avuga ko atizeye n’iba ibi biganiro batarimo bishobora kurangira igisirikale cya RDC k’injijwemo abarwanyi ba AFC/M23.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Amafunguro atunganyirijwe mu nganda akomeje kwivugana benshi cyane
Next Article Mu 2024 hapfuye Abaturarwanda barenga ibihumbi 36
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ingabo za RDC zahanganye na Wazalendo bipfa uduce buri ruhande rushaka kugenzura

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zahanganye n’umutwe witwaje intwaro wa Mai Mai…

2 Min Read
AMAKURU

Umunyeshuri w’imyaka 19, yarohamye mu Kiyaga cya Burera ari mu rugendoshuri

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, hatangajwe inkuru y’incamugongo y’umunyeshuri w’umuhungu witwa Kwizera Samuel, w’imyaka…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Menya byinshi kuri Thomas Lubanga washinze umutwe ugamije gushyira iherezo rya nyuma ku butegetsi bwa Kinshasa

Thomas Lubanga, wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yongeye kuvugwa nyuma yo gushinga umutwe…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

DRC: Imirwano hagati AFC/M23 n’ingabo za RDC irakomeje muri Kivu y’Amajyepfo

Kuva ku munsi w’ejo wa 29 Mata 2025 mu gitondo, muri teritwari za Walungu, Kabare na Kalehe hari kubera imirwano…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?