igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Impaka ni zose nyuma yuko impunzi y’umukongomani yishwe irashwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Impaka ni zose nyuma yuko impunzi y’umukongomani yishwe irashwe
AMAKURU

Impaka ni zose nyuma yuko impunzi y’umukongomani yishwe irashwe

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 9, 2025 11:17 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Urukiko rwo muri leta ya Michigan rwaciye urubanza rwaranzwe n’impaka ku mupolisi ushinjwa kwica impunzi y’umukongomani, Patrick Lyoya amurasiye mu mujyi wa Grand Rapids ubwo yari ahagaritswe na polisi ku itariki ya 4 Mata 2022.

Patrick Lyoya, w’imyaka 26 yaje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2014 hamwe n’umuryango we baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bari bahunze intambara n’ibibazo by’umutekano. Nyuma y’imyaka itanu atuye muri Grand Rapids, Patrick yitabye Imana arashwe na Christopher Schurr, wari umupolisi w’umunyamwuga umaze imyaka irindwi mu kazi.

Amashusho yafashwe n’uducamera dutandukanye agaragaza Lyoya ahunga polisi, gusa aza gukubitwa amashanyarazi, mbere y’uko araswa ari hasi. Uwo mupolisi yavuze ko yatinye ko Lyoya ashobora kumukomeretsa cyangwa akamwica, bikaba ari byo byatumye amurasa.

Nyuma yo kuburana, abacamanza n’abaturage bananiwe kumvikana ku cyemezo cyo kumuhamya icyaha cyangwa kumuhanaguraho, bituma umucamanza atangaza ko urubanza rurimo impaka.

Umuryango wa Lyoya n’abamushyigikiye bavuga ko batazacika intege mu rugamba rwo gushaka ubutabera. Se wa Patrick, Peter Lyoya, yavuze ati: “Biratuvuna cyane. Ariko tuzakomeza kurwana kugeza ubwo tuzabona ubutabera kuri Patrick.”

Urupfu rwa Lyoya rwazamuye amarangamutima menshi muri rubanda, rukongera gutuma hibazwa ku mikorere ya polisi, cyane cyane ku buryo ifata abirabura n’abakomoka mu bindi bihugu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yahaye ikipe ya Simba SC indege yihariye izayifasha kujya muri Maroc
Next Article Abaturage ba Shingiro bateje imvururu kuri Gitifu ubwo yageragezaga gusenya inzu yubatswe ahagenewe ubuhinzi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Kenya: Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yasanzwe mu bwogero yapfuye biteza imvururu
May 9, 2025
DRC: Mu gace ka Rugezi hari kubera imirwano ikomeye iri guhuza Wazalendo ndetse na Twirwaneho
May 9, 2025
Ntazinda Erasme wari meya wa Nyanza urukiko rwategetse ko afungurwa, umugore we yabigizemo uruhare
May 9, 2025
Urukiko rwategetse ko Turahirwa Moses washinze inzu y’imideri ya Moshons afungwa iminsi 30 y’agateganyo
May 9, 2025
Bill Gates yashinje Elon Musk umugambi wo kwica abana b’abakene ku Isi
May 9, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Prezida Kagame yagiranye ibiganiro na Doreen Bogdan-Martin byabereye muri Village Urugwiro

Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Doreen Bogdan-Martin mu biro bye, Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Uburundi bwagaragaje ibigomba kugenderwaho ngo bufungure umupaka ubuhuza n’u Rwanda

Leta y'Uburundi yatangaje ko izafungura umupaka uhuza iki gihugu n'u Rwanda mu gihe bazaba bamaze gushyikirizwa abarwanyi b'umutwe wa RED…

2 Min Read
AMAKURU

Umugore wa Kabila Olive Lembe Kabila yashinje abasirikare ba RDC kurya inka ze

Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo boherejwe mu rwuri rw’inka za Joseph Kabila mu gitondo cyo kuri uyu wa…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Muri White house ishyamba si ryeru namba

Umukire wa mbere ku isi y'abazima yashamiraniye muri white house na Minisitire w'imari Scott Bessent, bapfa umuyobozi ushinzwe imisoro aho…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?