Inkongi y’umuriro yafashe ubwato bukozwe mu mbaho bwari butwaye abarenga 400 ubu abagera kuri mirongo 50 bakaba bamaze kuburira ubuzima muri iyo mpanuka.
Iyi mpanuka yabereye mu ruzi rwa Congo aho ubu bwato bwari butwaye abasaga 400 naho abagera kuri 50 bagahita bahaburira ubuzima ni mu gihe kandi inzego z’ubuyobozi zatangaje ko abantu amagana bamaze gutabarwa gusa hakaba hakiri ababuriwe irengero.
Ushinzwe ubugenzuzi mu ruzi rwa Congo, witwa Loyoko, yatangarije itangazamakuru ko mu byagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko icyateye iyo mpanuka, ari uko umwe mu bagenzi yari arimo atekera aho mu bwaho bihita biba intandaro y’inkongi.
Ubu bwato bwitwa HB Kongolo, bwakoze impanuka ubwo bwarimo buva ku cyambu cya Matankumu bugana muri teritwari ya Bolomba. Abenshi mu baburiye ubuzima bwabo muri iyi mpanuka higanjemo abagore n’abana cyane ko abenshi batabashije koga, ubutabazi buracyakorwa aho bagishakisha indi mibiri itarabaneka.
Mu gihugu cya Congo si ubwa mbere havuzwe impanuka nk’izi cyane ko mu mwaka ushize nabwo kandi abagera kuri 38 baburiye ubuzima bwabo mu mpanuka y’ubwato nyuma yo kurohama mu ruzi rwa Congo. Ubu bwato byemejwe ko bwarohamye biturutse ku bucucike bw’abantu benshi bari muri ubu bwato.