Turahirwa Moses yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ubushinjacyaha bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Mu iburanisha ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Turahirwa Moses yagaragaye imbere y’urukiko ahakana ko acuruza ibiyobyabwenge ariko yemera ko abyikoresha.
Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, bushimangira ko hari iperereza rigikomeje, cyane cyane ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge. Umushinjacyaha yavuze ko Turahirwa yafashwe afite udupfunyika 13 tw’urumogi, ashingiye ku nyandiko z’abagenzacyaha ndetse n’iy’ifatira ryakozwe.
Mu kwiregura kwe, Turahirwa yavuze ko yemeye gutanga ku bushake urumogi rutarenga amagaramu abiri, ariko yongeraho ko ari urumogi yakuraga muri Kenya arunywa gusa atarucuruza. Yavuze ko yicuza kandi yemera icyaha cyo kurukoresha.
Ubushinjacyaha bwibukije urukiko ko atari ubwa mbere Turahirwa Moses akurikiranyweho icyaha nk’iki, kuko hari icyemezo cy’ubushize cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyari cyaramuhamije icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Urukiko rutegerejweho gufata umwanzuro ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha cyo kumufunga by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.