Kuri uyu wa gatandatutaliki 29 Mata 2025 ibihumbi by’abaturage biraye mu mihanda mu myigaragambyo yo kwamagana imishinga Prezida Trump, ni imyigaragambwo yiswee 50501 isobanuye abigaragambya 50 leta 50 ihuriro 1
Abigaragambya bigabije imihanda ijya ku biro bya prezida (Whitehouse ) ndetse n’imbere y’ahacururizwa imodoka zaTesla zikorwa n’umuherwe Elon Musk wahawe inshingano na Trump mu myanya y’icyubahiro, ndetse no rwagati mu migi itandukanye.
Abenshi bo bari kumvikana basaba ko umwimukira Kilmar Ábrego García, wirukanwe bamwibeshyeho yagarurwa vuba na bwangu.
Abenshi baragaragara bafite ibyapa byanditseho biti: ” Mwirukane Trump mumwohereze muri Salvador, nta mwami muri Amerika, nta bami nta baturage ishyura imisoro yawe n’ayandi”


Hari kandi n’abari kwibutsa Prezida Donald Trump ko atari kubahiriza amategeko y’igihugu yaje asanga kandi agasanga yubahirizwa
Umwe yagize ati: ” Muri amerika Itegeko ni umwami nk’uko byemejwe na Thomas Paine Mu 1776″

Trump akomeje gukora ibikorwa bitungura benshi nko kuba akomeje intamabara y’ubukungu n’igihugu cy’ubushinwa dore ko buri gihugu kidahwema kongerera umusoro ikindi uko bwije n’uko bukeye.
Trump kandi yatangiye umugambi we wo gusubiza mu bihugu abimkukira baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika batabifitiye uruhushya.