Mu ijoro rya gatatu ryikurikiranya, ingabo z’u Buhinde n’iza Pakistan zongeye gukozanyaho, zarasana hakoreshejwe imbunda nto ku mupaka wa Kashmir, ahazwi nka Line of Control (LoC). Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi ukomeje kuzamba, by’umwihariko nyuma y’igitero cy’abarwanyi cyahitanye ba mukerarugendo mu gace ka Kashmir kayobowe n’u Buhinde.
Nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru n’igisirikare cy’u Buhinde, abasirikare ba Pakistan barashe mbere ku birindiro by’u Buhinde biri hafi y’umupaka wa LoC, ariko ingabo z’u Buhinde zihita zibasubiza ako kanya, zifashishije imbunda nto n’andi masasu yoroheje.
Mu itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Buhinde, rivuga riti: “Ingabo zacu zasubije bikwiye, hifashishijwe intwaro zoroheje kandi mu rugero rukwiye.”
Nta makuru arambuye Pakistan iratanga kuri aya makimbirane, kuko ntacyo iratangaza ku buryo bweruye.
Amakuru dukesha DW aravuga ko nubwo habayeho kurasana, nta muntu n’umwe wigeze ahasiga ubuzima cyangwa ngo akomereke, ndetse nta n’imitungo yangiritse.
Uyu mwuka mubi hagati y’u Buhinde na Pakistan ufitanye isano n’amateka akomeye y’amakimbirane hagati y’ibi bihugu, cyane cyane ku kibazo cya Kashmir, akarere impande zombi zishyamiranyemo kuva mu myaka ya 1947 ubwo babonaga ubwigenge. Kugeza ubu, impaka ku burenganzira n’ubuyobozi bwa Kashmir zikomeje kuba isoko y’intambara n’ubushyamirane bwa hato na hato.