igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Inka zirenga 100 z’Abanyamulenge zanyazwe n’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe iyishamikiyeho
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Inka zirenga 100 z’Abanyamulenge zanyazwe n’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe iyishamikiyeho
AMAKURU

Inka zirenga 100 z’Abanyamulenge zanyazwe n’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe iyishamikiyeho

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 12, 2025 10:13 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ririmo FARDC, FDLR, FDNB, hamwe n’umutwe wa Wazalendo, ryagabye igitero gikomeye mu gace ka Gahwela, mu nkengero za centre ya Minembwe, maze rinyaga inka zisaga 100 n’indi mitungo y’Abanyamulenge.

Aka gace ka Gahwela kari mu ntera y’ibirometero bibarirwa muri 10 uvuye muri centre ya Minembwe. Amakuru yemeza ko abateye baturutse mu bice byo muri secteur ya Lelenge mu turere twa Fizi, aho bivugwa ko bari bahamaze iminsi.

Umwe mu baturage bo mu Minembwe yabwiye yavuze ko batibye inka zonyine.

Yagize ati:

“Mu Gahwela hanyazwe inka zirenga ijana, hamwe n’intama n’ihene nyinshi.”

Nyuma yo kunyaga ibitungwa, icyo gitero cyakurikiwe n’ibindi bikorwa by’urugomo ahagana mu gitondo cya kare, ubwo iryo huriro ry’ingabo ryagabaga ibindi bitero mu duce twa Rugezi, by’umwihariko ahitwa Nyangabyuma n’utundi duce tuhakikije.

Ibi bitero bije nyuma y’iminsi micye ishize umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bafashe igice cya Rugezi cyose, nyuma y’imirwano ikomeye bahuriyemo n’iri huriro ry’ingabo za Leta. Ubu butaka buzwiho ubukungu buhambaye burimo amabuye y’agaciro nka Coltan, Cuivre, n’andi menshi.

Kuva mu mwaka wa 2020, Rugezi yabaye indiri y’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Congo nka FDLR na Wazalendo, bafatanyaga n’ingabo za Leta. Aho bari barashinze ibirindiro, banacukuragamo amabuye y’agaciro, cyane cyane mu gace ka Milimba, gatuwe n’Abapfulero benshi.

Ibi bituma Rugezi iba intandaro y’amasasu adacogora, ndetse n’ubu ubwo Twirwaneho na M23 bari bayigaruriye, bahagabweho ibitero bitatu bikurikiranye n’iri huriro rya FARDC n’abo bafatanyije.

N’ubwo bimeze bityo, amakuru yemeza ko imitwe ya M23 na Twirwaneho yakomeje gusubiza inyuma ibyo bitero byose, harimo n’icyabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abakoresha imbuga nkoranyambaga baramagana MOSES uri gusebya H.E Paul KAGAME
Next Article Arsenal ntiwayituma cyangwa ni Premier Legue itoroshye?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Umuvugizi wa M23 yaciye amarenga ku kuba bagiye gufatanya na Kabila wabarwanyije imyaka myinshi

Umutwe wa M23 watangaje ko ubizi ko Joseph Kabil bazi ko yageze i Goma kandi ko ntakibazo babibonamo cyane ko…

2 Min Read
Abaturage bari kurara imitima yabo ihagaze biteze ko Boko Haram ishobora kongera kugaba ibitero simusiga
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Nigeria: Abaturage bari kurara imitima yabo ihagaze biteze ko Boko Haram ishobora kongera kugaba ibitero simusiga

Guverineri w’Intara Borno muri Nigeria, Babagana Zulum, yatangaje ko umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram umaze kongera kwiyubaka ndetse wanigaruriye ibice…

1 Min Read
AMAKURU

Nyanza: Umukecuru w’imyaka 65 yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umukazana we

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umukecuru w’imyaka 65, ukurikiranyweho icyaha cyo…

1 Min Read
AMAKURU

Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge yitabye Urukiko

Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo, Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, nibwo yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu gihe…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?