igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Intambara hagati y’u Buhinde na Pakistan irarushaho gukomera nyuma y’ibitero bikomeye kuri Kashmir
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Intambara hagati y’u Buhinde na Pakistan irarushaho gukomera nyuma y’ibitero bikomeye kuri Kashmir
AMAKURUMU MAHANGA

Intambara hagati y’u Buhinde na Pakistan irarushaho gukomera nyuma y’ibitero bikomeye kuri Kashmir

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 10, 2025 4:37 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Nyuma y’iminsi mike u Buhinde butangije kuri Pakistan ibikorwa bya gisirikare bwise “Operation Sindoor”, intambara hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ikomeje gufata indi ntera.

Mu ijoro ryacyeye u Buhinde bwarashe ku birindiro bitatu by’ingabo za Pakistan zirwanira mu kirere bukoresheje missile zirasirwa ku butaka zizwi nka “air-to-surface missiles”.

Ni ibitero Pakistan ivuga ko byiciwemo abantu 13 bo ku ruhande rwayo, mu gihe abarenga 50 bakomeretse. Abakomeretse n’abishwe ni abo mu karere ka Kashmir.

Iki gihugu kandi kivuga ko cyahise gitangiza ibitero cyise “Operation Bunyan Marsoos”. Ni ibitero cyagabye ku bikorwa remezo by’Igisirikare cy’u Buhinde.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yatangaje ko ingabo za kiriya gihugu “uyu munsi zasubije mu buryo bukomeye kandi n’imbaraga igitero cy’u Buhinde kandi mu buryo buteguwe.”

Igisirikare cy’u Buhinde kuri uyu wa Gatandatu cyatangaje ko Pakistan yarashe ku butaka bwa kiriya gihugu ikoresheje drones n’izindi ntwaro, gusa gishimangira ko biriya bitero bigomba kuburizwamo.

Igisirikare cy’u Buhinde kandi kibinyujije ku rubuga rwacyo rwa X cyavuze ko “drones nyinshi z’ingabo z’umwanzi” zabonwe hejuru y’umujyi mutagatifu wa Amritsar uherereye muri leta ya Punjab, mbere yo kuraswa zigasenywa.

U Buhinde na Pakistan bisanzwe bidacana uwaka, gusa umwuka warushijeho kuba mubi hagati y’ibihugu byombi ubwo ba mukerarugendo 26 bicirwaga mu karere ka Kashmir ku ruhande rw’u Buhinde mu gitero cyashinjwe Pakistan.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rubavu: Intama y’umuturage yabyaye abana batandatu bitungura benshi
Next Article Umugore wamenesheje amagi agahanga k’umwana we yahamijwe n’urukiko icyaha cyo guhohotera
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

IMYANYA 7 Y`AKAZI MURI BANKI NKURU Y`U RWANDA (BNR): ITALIKI NTARENGWA: 10 GICURASI 2025
May 10, 2025
Bidatinze hari Cardinal wamenye ibanga rikomeye cyane ry’uko Papa yatowe
May 10, 2025
Umutwe wa M23 wakoze umukwabu mu mujyi wa Goma hafatirwamo amabandi 30 n’imbunda nyinshi
May 10, 2025
Tanzania: Abayobozi b’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi barisezeye
May 10, 2025
Nyanza: Umugabo afungiwe gutema umuvandimwe we amuhindura intere
May 10, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Perezida Kagame: “Uzashaka kudutegeka uko tubaho nzamubwira nti jya ikuzimu”

Mu butumwa bukomeye yatanze ku wa 7 Mata 2025 mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Burundi: Umugore wa Perezida Ndayishimiye arashinjwa gufungisha Umunyarwanda ukora ubucuruzi bwa peteroli

Angeline Ndayubaha, umugore wa Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, arashinjwa kugira uruhare mu ifungwa rya Dushimirimana Protais, Umunyarwanda ukora ubucuruzi…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 21 cy’impunzi n’abimukira 137 baturutse muri Libya

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 21 cy’impunzi n’abimukira 137 baturutse muri Libya, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.  Barimo…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida Kagame yakiriye umuhuza mushya w’u Rwanda na RDC

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 21 Mata 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?