Joe Biden wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kugaragara mu ruhame ndetse ashimangira ko yumva ameze neza, nyuma y’uko hatangajwe ko arwaye kanseri ya Prostate yamurenze.
Ku wa 18 Gicurasi 2025 nibwo ibiro bya Biden byatangaje ko arwaye kanseri ikomeye ya Prostate kandi ko yageze ku rwego rwa kane.
Ku wa 23 Gicurasi 2025, Biden yagaragaye ku kibuga cy’indege cya Bradley muri Connecticut, aho yari yitabiriye ibirori byo kurangiza amashuri by’umwuzukuru we.
Biden wari uherekejwe n’umugore we, Jill Biden, yabwiye itangazamakuru ko “yumva ameze neza”.
Uburwayi bwa Biden kuva bwavugwa, bwatumye Abasenateri basaba ko hakorwa iperereza hakamenyekana niba yari afite ubu burwayi akiri Perezida.
Ni mu gihe Perezida Donald Trump yavuze ko abafashaga Biden bakoresheje ubuzima bwe kugira ngo bagere ku nyungu za politike, ashimangira ko ari “ubuhemu bwo ku rwego rwo hejuru.”