igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: José Mourinho yateje impagarara nyuma yo gukurura izuru ry’umutoza wa Galatasaray
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > José Mourinho yateje impagarara nyuma yo gukurura izuru ry’umutoza wa Galatasaray
IMIKINO

José Mourinho yateje impagarara nyuma yo gukurura izuru ry’umutoza wa Galatasaray

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 3, 2025 2:31 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umutoza wa Fenerbahçe, José Mourinho, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusagarira Okan Buruk, umutoza wa Galatasaray, amukurura izuru bikamuviramo kugwa hasi.

Ibi byabaye ku wa Gatatu nyuma y’umukino wa ¼ cy’igikombe cy’igihugu cya Turikiya, aho Galatasaray yatsinze Fenerbahçe ibitego 2-1 kuri Sukru Saracoglu Stadium.

Ubwo abatoza bombi bari mu kibuga baganira n’abasifuzi, Mourinho yegereye Buruk amuturutse inyuma, amukurura izuru, bituma uyu mutoza agwa hasi apfukishije intoki mu maso.

Metin Öztürk, Visi Perezida wa Galatasaray, yamaganye ibyo Mourinho yakoze, avuga ko ari imyitwarire idakwiriye.

Ati: “Umutoza wacu Okan na Mourinho bashimiye abasifuzi, nyuma Mourinho amusagarira mu magambo maze amukoraho. Ni hehe yakora ibi bintu? Turikiya ayibona gute? Ndizera ko ubuyobozi bwa Fenerbahçe buzamufatira ibihano mbere y’uko federasiyo ibikora.”

Buruk, wakiniye Galatasaray mbere yo kuyisubiramo nk’umutoza mu 2022, yirinze kuvuga byinshi kuri iki kibazo.

Ati: “Nta kibazo gikomeye kiri hagati yanjye na Mourinho. Yankuruye izuru anturutse inyuma, ariko ntabwo cyari igikorwa gikwiye. Mu bihe nk’ibi, abatoza bagomba kwitwara neza. Sinshaka gukomeza kuvuga kuri iki kibazo, ariko si imyitwarire iboneye.”

Uyu mukino wari urimo ubushyamirane bukomeye, ndetse Mert Hakan Yandaş wa Fenerbahçe hamwe na Kerem Demirbay na Barış Yilmaz ba Galatasaray bose bahawe amakarita atukura mu minota y’inyongera.

Mourinho si ubwa mbere avuzweho imyitwarire nk’iyi. Nyuma yo kunganya na Galatasaray muri shampiyona mu kwezi kwa Gashyantare, iyi kipe yashinje Mourinho kuvuga amagambo arimo irondaruhu, bituma ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turikiya rimuhagarika imikino ine rinamuca amande y’ibihumbi 35,1£.

Uyu mutoza w’umunya-Portugal ntiyabyihanganiye, nawe yatanze ikirego ashinja Galatasaray kubangamira uburenganzira bwe.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Menya byinshi kuri Thomas Lubanga washinze umutwe ugamije gushyira iherezo rya nyuma ku butegetsi bwa Kinshasa
Next Article FARDC Yongeye Kwigarurira Umujyi wa Walikale
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Heung-min Son , hanze y’ikibuga ntiyorohewe

Umukinnyi wa Tottenham Hotspur ukina asatira izamu akaba n'umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Koreya y’Epfo Heung-min Son, yagejeje ikirego Polisi ya…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Umuvumo uvuyeho Harry Kane ateruye igikombe cya mbere mu mateka

Umwongereza w'imyaka 31 y'amavuko yabashije guterura igikombe cya mbere mu mateka ye nk'umukinnyi wabigize umwuga ku mugabane w'uburayi hamwe n'ikipe…

3 Min Read
IMIKINO

Ibya Rayon bikomeje kujya ahabi cyane

Haravugwa umwuka mubi hagati y'ubuyobozi bwa Rayon na uwahoze ayobora iyi kipe Munyakazi Saddate nyuma yaho atangarije ko agiye kugura…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Rudiger wari ku gatebe k’abasimbura Gushyuha mu mutwe bimuhesheje Ikarita itukura

Nyuma yo gutsindwa igitego cya 3 mu minota ya nyuma y'inyongera Extra Time, A ntonio Rudiger Hagurutse ku gatebe k'abasimbura…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?